Ihurizo ku gutoranya umunyarwandakazi uzitabira Miss Universe

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 27 Kanama 2020 saa 02:03
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’imyaka 68 irushanwa rya Miss Universe ritangiye, u Rwanda ruri mu bihugu byemerewe kohereza umuntu witabira, gusa abahawe inshingano zo gushaka umunyarwandakazi wo kuzarijyamo bari mu ihurizo ryo kubona umuntu uzahagararira igihugu.

Umuyobozi wa 1000 Group Ltd iri gutegura iri rushanwa, Nsengiyuma Alphonse, yavuze ko bahawe uburenganzira bwo kohereza umukobwa muri iri rushanwa muri uyu mwaka gusa ngo bishobora kugorana kubera icyorezo cya COVID-19.

Ati “Uyu mwaka twavuganye n’abategura iri rushanwa batubwira ko twategura iri rushanwa gusa n’ubwo u Rwanda rwabonye ayo mahirwe yo kuba rwakwitabira Miss Universe, hari gushakishwa uburyo hazaboneka umwari wazaryitabira. Hashobora kuzakoreshwa uburyo bwo guhitamo umukobwa kuko gutegura irushanwa muri ibi bihe bya COVID-19 bitakoroha.”

Umukobwa kugira ngo yitabire iri rushanwa, agomba kuba ari hagati y’imyaka 20 na 28 y’amavuko. Areshya na 1.70, yararangije kaminuza kandi afite ibiro biri munsi ya 70.

Ntabwo abanyarwandakazi bakwiriye kwitesha aya mahirwe…

Iri rushanwa rya Miss Universe ubusanzwe ribera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Niryo rushanwa rya mbere ku Isi mu marushanwa y’ubwiza yose rikurikirwa cyane.

Nko kuri Instagram rifite abarenga miliyoni eshatu, kuri Facebook rifite abayikurikira basaga miliyoni icyenda naho kuri Twitter ho hari miliyoni imwe; ibintu andi marushanwa y’ubwiza atari yabasha kugeraho.

Ugereranyije n’andi marushanwa y’ubwiza kandi niryo rimaze kinini ritegurwa.

Nsengiyumva ati “Ni ikintu twari tumaze igihe kinini twifuza ko cyabaho mu Rwanda. Ntabwo aya mahirwe abanyarwandakazi bakwiriye kuyapfusha ubusa.”

Umukobwa utsindiye ikamba rya Miss Universe ahembwa miliyoni 1 y’amadolari ndetse n’inzu yo guturamo mu Mujyi wa New York.

Abashaka kwiyandikisha bakwandikira abari gutegura iri rushanwa mu Rwanda kuri email: [email protected]

Ikamba rya Miss Universe umwaka ushize wa 2019 ryegukanywe na Zozibini Tunzi wo muri Afurika y’Epfo, ahigitse abandi bakobwa 89 bari bahatanye nawe bari baturutse mu bihugu bitandukanye ku Isi yose.

Ikamba rya Miss Universe umwaka ushize wa 2019, ryegukanywe na Zozibini Tunzi wo muri Afurika y’Epfo, ahigitse abandi bakobwa 89 bari bahatanye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .