Ihere ijisho ibihangano biteye amabengeza by’abanyuze muri ArtRwanda-Ubuhanzi 2018 (Amafoto)

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 18 Kanama 2020 saa 09:01
Yasuwe :
0 0

Ku wa 15 Ukuboza 2018 muri Kigali Convention Centre, hasorejwe irushanwa rya ArtRwanda- Ubuhanzi, ryari rimaze amezi ane rishaka abanyempano bihariye mu nganda ndangamuco, abahize abandi barahembwa.

Ni irushanwa ryahishuriwemo impano zitandukanye yaba mu kuririmba, kwandika ibitabo, kuvuga imivugo, guhanga imideli, gushushanya n’ibindi byinshi cyane.

Kuri ubu, abarinyuzemo bageze mu cyiciro cya nyuma bashyiriweho iduka mu nyubako ya KBC ririmo ibihangano bitandukanye, kugira ngo batangire kubyaza umusaruro impano zabo.

Josine Umugabekazi, ushinzwe gukurikirana ibihangano byo muri iri duka rishya rya Art Rwanda – Ubuhanzi, yabwiye IGIHE ko bafite ibihangano bitandukanye.

Ati “Harimo ibihangano bitandukanye by’abahanzi batsinze irushanwa rya ArtRwanda – Ubuhanzi, ryabaga ku nshuro ya mbere mu 2018. Harimo ibihangano bitandukanye birimo ibijyanye n’imideli, ibishushanyo, ibitabo n’ibindi. Hano hari ibihangano by’abahanzi barenga 65.”

Avuga ko iyo abantu babasuye bishimira cyane impano zitangaje z’abana b’abanyarwanda bafite ibihangano muri iri duka.

Ati “Abantu babyakira neza. Hari n’abatangara bagashimishwa n’impano z’Abanyarwanda bakiri bato ziri ku rwego rw’ibyo baba babona.”

Ibihangano byose biri muri iri duka, ibiciro byabyo bigenwa bigizweho uruhare rukomeye na ba nyirabyo ariko bakanagirwa inama n’abakozi barikoramo. Iri duka ryatangiye gukora mu ntangiriro za Nyakanga 2020, riherereye ku Kimihurura mu nyubako ya KBC, mu igorofa rya mbere.

Umugabekazi avuga ko abashaka kubavugisha bakwifashisha imbuga nkoranyambaga za ArtRwanda – Ubuhanzi. Barateganya no gushyiraho uburyo bwo korohereza abari mu mahanga ku buryo uwaba ashaka ibi bihangano yabibona byoroshye.

Ihere ijisho ibihangano bitandukanye byakozwe n’uru rubyiruko rwanyuze muri ArtRwanda – Ubuhanzi 2018

Harimo ibitabo bitandukanye byanditswe n'aba bana bakiri bato banyuze muri iri rushanwa
Harimo imyambaro itandukanye
Iyi myambaro yakozwe n'urubyiruko rwanyuze muri ArtRwanda-Ubuhanzi 2018
Ibihangano bikoranywe ubuhanga nibyo usanga muri iri duka ry'abanyuze muri ArtRwanda-Ubuhanzi
Iri duka riherereye mu nyubako ya KBC ku Kimihurura
Ugeze ku nyubako ya KBC mu igorofa rya mbere, uhasanga iri duka
Josine Umugabekazi, ushinzwe gukurikirana ibihangano byo muri iri duka rishya rya ArtRwanda – Ubuhanzi yabwiye IGIHE ko bafite ibihangano bitandukanye
Muri iri duka harimo ibihangano bitandukanye birimo n'ibishushanyo

Amafoto: Niyonzima Moïse


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .