Igor Mabano yashyize hanze indirimbo ebyiri zirimo inkuru zifitanye isano

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 26 Gashyantare 2021 saa 08:24
Yasuwe :
0 0

Igor Mabano uri mu mfura zize umuziki mu Ishuri ryahoze ku Nyundo ubu ryimukiye i Muhanga, yashyize hanze indirimbo ebyiri icyarimwe ziri kuri kuri album ye yashyize hanze muri Gicurasi umwaka ushize yise ‘‘Urakunzwe”.

Uyu muhanzi yashyize hanze indirimbo zirimo iyo yise ‘Fix’ ndetse na ‘Like Him’ yahuriyemo na Nel Ngabo.

Muri Fix hari aho aririmba ati “Yababaje umutima wawe n’ukuri ndabizi numpa amahirwe ukemera nzashyira umutima wawe ku murongo. Yarakubabaje n’ukuri biragoye ndabyumva ariko ndakwizeza ko nzashyira umutima wawe ku murongo.”

Muri “Like Him” ho agira ati “Ndabona ko umukunda kumwibagirwa byanze, bimwe mu byo ukora bifite n’ibimenyetso, bimwe mu byo uvuga bifite n’ibimenyetso. Nta munsi wira utamuvuze, yinjira aho uri ukabura amahoro ungereranya nawe buri munsi bikambabaza.”

Igor Mabano yabwiye IGIHE ko impamvu izi ndirimbo yazishyize hanze icyarimwe ari uko zijya guhuza inkuru, kuko ‘Fix’ ivuga ku musore ushaka gukundana n’umukobwa wababajwe mu rukundo naho ‘Like Him’ ivuga ku musore uri mu rukundo n’umukobwa wakundanye n’umusore bagatandukana ariko akajya amugereranya n’uwo bari kumwe muri icyo gihe.

Ati “Impamvu izi ndirimbo nazishyize hanze icyarimwe ni uko zijya guhuza inkuru. Kuzihimba zombi byaje ndi muri studio nk’ibisanzwe ntagiye kure y’ibiba mu buzima bwa buri munsi mu bantu cyangwa mu nshuti.”

Yakomeje avuga ko ubu nyuma ya album ye ya mbere ari gukora iya kabiri izajya hanze mu bihe biri imbere, ariko yirinda kugira byinshi ayivugaho kuko ataramenya neza indirimbo ziza ziyiriho cyangwa igihe izajya hanze.

Igor Mabano w’imyaka 25 yavukiye mu Burundi iwabo baza kwimukira mu Rwanda akiri muto, akurira mu Mujyi wa Kigali. Avuka mu bana bane akaba ariwe mukuru, afite nyina gusa kuko se yitabye Imana.

Uretse kuririmba azi gucuranga ibicurangisho bitandukanye birimo guitar, ingoma za kizungu na Piano.

Yahoze abarizwa mu Itsinda rya ‘Sebeya Band’ ryari rihuriyemo benshi mu mfura z’abize umuziki mu Ishuri ryo ku Nyundo barangijemo mu 2016. Ubu ari mu babarizwa muri Kina Music ya Ishimwe Clement aho amufasha gutunganya ndetse akaba n’umuririmbyi ubarizwa muri Kina Music.

Igor Mabano aheruka gushyira hanze album ye ya mbere
Igor Mabano ni umwe mu bahanzi bagezweho mu Rwanda
Igor Mabano yatangiye umuziki nk'umuhanzi uririmba ku giti cye nyuma yo gusoza amasomo mu Ishuri ryo ku Nyundo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .