Igor Mabano wasubitse igitaramo cye agiye kumurikira Album kuri Youtube

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 19 Gicurasi 2020 saa 12:54
Yasuwe :
0 0

Nyuma yo gusubika igitaramo cyo kumurika Album ye ya mbere, Igor Mabano agiye kuyimurikira kuri Youtube afatanyije na benshi mu bahanzi bakorana muri KINA Music.

Iyi album yagombaga gusohoka tariki 21 Werurwe 2020 mu gitaramo cyari kubera muri Kigali Serena Hotel.

Nyuma yuko Umujyi wa Kigali ubonye ubukana bw’icyorezo cya Coronavirus bwafashe icyemezo cyo gusubika ibitaramo byose byagombaga kuba kuva mu ntangiriro za Werurwe 2020 bivuze ko n’icya Igor Mabano kiri mu byahagaritswe.

Nyuma yuko ibitaramo bihagaritswe n’icye kikabigenderamo, Igor Mabano yasohoye itangazo rihamya ko tariki 1 Kanama 2020 aribwo abakunzi b’umuziki we bazabona Album ye ku mbuga zose zigurisha indirimbo.

Nyuma y’iri tangazo kugeza ubu amakuru mashya yamaze kumenyekana ni uko mbere yuko ayisangiza abakunzi b’umuziki we azabanza kuyimurikira abakunzi be mu gitaramo ateganya gukorera ku mbuga nkoranyambaga.

Umuyobozi wa MK1, shene ya Youtube iri gukoresha ibitaramo abahanzi batandukanye mu Rwanda yatangaje ko tariki 30 Gicurasi 2020 hateganyijwe igitaramo cyo kumurika Album ya mbere ya Igor Mabano.

Mu magambo ye yagize ati”Isabukuru nziza kuri Igor Mabano, ikindi “Urakunzwe Album launch ye ni ku itariki 30 Gicurasi 2020 ikazaca Live kuri MK1 TV, Kina Music yose izaba ihari.”

Aya magambo y’umuyobozi w’iyi shene ya Youtube yumvikana nk’ateguza abakunzi b’umuziki igitaramo kizahuriramo abahanzi baba muri KINA Music.

Igor Mabano yemereye IGIHE ko bari gutekereza uko iki gitaramo cyakorwa, ati” Nibyo turi kubitekereza.”

MK1 TV ni shene iri kunyuzaho ibitaramo by’abahanzi bakomeye nyuma ya Tom Close wabanje agakurikiorwa na The Ben, hakaba hatahiwe itsinda rya Tuff Gang yitezwe gutarama tariki 23 Gicurasi 2020.

Album Urakunzwe ya Igor Mabano agiye kuyimurikira kuri Youtube

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .