Izaba ikurikira iyitwa ‘Abafana 100k’ yasohoye mu 2023, nyuma y’uko uyu muhanzi uri mu bakunzwe cyane atangiye umuziki mu 2021.
Album ya mbere ya Zeotrap yariho indirimbo nka Eleee, Umwanda n’izindi nyinshi zatumye aba ikimenyabose mu bakunzi ba Hip Hop.
Iyi album yihariye kuba igizwe n’indirimbo 20 zose za Zeotrap gusa, cyane ko nta n’imwe yigeze akorana n’undi muhanzi nk’uko anaherutse kubibwira IGIHE.
Ati “Ntekereza ko abantu banjye ubu bakeneye kumva ibihangano byanjye njyenyine bakumva ibyo nshoboye. Niyo mpamvu nta muntu tuzakorana kuri album nshya nitegura gusohora.”
Ku rundi ruhande, Zeotrap ahamya ko hari nyinshi mu ndirimbo yakoranye n’abandi bahanzi zizagenda zijya hanze mu minsi iri imbere.
Ati “Hari nyinshi mu ndirimbo nagiye nkorana n’abandi bahanzi zizagenda zijya hanze mu minsi iri imbere, ntekereza ko abakunzi banjye nagombaga kubaha album yanjye njyenyine hanyuma nazo zikazagenda zisohoka.”
Iyi album igizwe n’injyana zinyuranye nk’uko Zeotrap aherutse kubitubwira, ati “Urumva ni album nitondeye, abakunzi ba Hip Hop bazayiryoherwa kuko abakunda imwe iremereye nabatekerejeho, abakunda ’Drill’, abemera ’Trap’ mbega bose nabarebyeho kandi numva ko bazanyurwa.”
Zeotrap yamenyekanye mu muziki asohora indirimbo yari asanganywe zirimo iyo yise ‘Akaradiyo’, ‘Si sawa’, ‘Eleee’ n’izindi, ku bw’amahirwe abona abantu batangiye kuzikunda bituma yigira inama yo gusohora album ye ya mbere yise ‘Abafana ibihumbi ijana’.
Ni album yari igizwe n’indirimbo icumi, iyi ikaba ari nayo iriho iyo yise ‘Umwanda’ iri mu zatumye izina Zeotrap ritumbagira cyane.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!