00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Igitaramo cya John Legend i Kigali cyitabiriwe n’abarenga 8000, baturutse mu bihugu 41

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 25 February 2025 saa 11:59
Yasuwe :

Igitaramo cya ‘Move Afrika’ cyatumiwemo John Legend ku wa 21 Gashyantare 2025, ni kimwe mu bikorwa by’imyidagaduro bikomeje kugarukwaho mu itangazamakuru.

Kuvugwa kwa cyo ntabwo biva ku busa kuko John Legend ni umwe mu bahanzi b’amazina manini Isi ifite.

Imibare igaragaza ko igitaramo cy’uyu muhanzi i Kigali cyitabiriwe n’abantu barenga 8000, bo mu bihugu 41 birimo n’u Rwanda.

Muri Australia haturutse abantu batatu,11 baturutse mu Bubiligi. Hari kandi abantu batatu baturutse muri Bénin, babiri baturutse i Burundi, umwe waturutse muri Cameroon, 35 baturutse muri Canada mu gihe Congo Brazzaville haturutse batanu.

Mu Misiri haturutse 22, Ethiopia haturuka umunani, mu Bufaransa hava 21, mu Budage hava abantu 20, muri Ghana haturuka barindwi, muri Côte d’Ivoire haturuka umuntu umwe, naho muri Kenya haturuka abantu 1746.

Muri Madagascar havuyeyo abantu bane, Malawi ivamo batanu, Ibirwa bya Maurice hava bane, muri Namibia haturuka umwe, mu Buholande haturutse 25, muri Nigeria hitabira 40 naho muri Norvège haturutse abantu bane.

Muri Philippines haturutse umuntu umwe, muri Portugal haturuka babiri, muri Qatar haturuka babiri, mu Rwanda ho haguriwe amatike 4685, muri Arabie Saoudite haturuka babiri naho muri Sénégal haturuka abantu batandatu.

Afurika y’Epfo yaturutsemo abakunzi b’umuziki 59, Suède hava 16, u Busuwisi buvamo 17, Tanzania hava 20, Thailand ivamo batandatu, Togo haturuka babiri naho Uganda ivamo 1079.

Si ibi bihugu gusa byaturutsemo abitabiriye igitaramo cya John Legend cyabereye muri BK Arena kuko Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu yavuyemo 32, u Bwongereza buvamo 64, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zivamo 166, Vietnam hava babiri, Yemen hava batanu naho Zimbabwe hava abantu icumi.

Unyujije ijisho muri iyi mibare usanga abaguze amatike yo kwitabira igitaramo cya John Legend i Kigali bagera kuri 8124 mu gihe ibihugu nk’u Rwanda, Kenya na Uganda aribyo byari bifitemo umubare munini w’abacyitabiriye.

John Legend yambaye umwenda yahangiwe na Tanga Design
John Legend uherutse i Kigali yataramye yambaye umwenda wahangiwe muri Moshions
John Legend yakoreye igitaramo gikomeye muri BK Arena
Ubwitabire bwari hejuru mu gitaramo cya John Legend i Kigali

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .