Igitaramo cya Xmass Celebrities Party ntikikibaye muri uyu mwaka

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 9 Ukuboza 2019 saa 11:56
Yasuwe :
0 0

Uko iminsi yisunika igana ku musozo w’umwaka niko abanyabirori batangira gushyira muri gahunda aho bazasohokera baherekeza umwaka ushize ari nako baha ikaze umushya uba utangiye, kimwe mu birori byashyuhije igihe cy’iminsi mikuru ni Xmass Celebrities Party, icyakora muri uyu mwaka ntabwo ibi birori bizaba.

Tariki 25 Ukuboza 2018 mu mujyi wa Kigali mu ihema ry’Akagera muri Camp Kigali habereye igitaramo cyiswe “Xmass Celebrities Party” cyahuje ibyamamare binyuranye, ubuyobozi bwa The Mane yagiteguye bwatangaje ko ari ibirori ngarukamwaka.

Mu gihe benshi bari batangiye kubara iki gitaramio mu bizashyushya igihe cy’iminsi mikuru, amakuru ahari atari meza ku bakunzi b’imyidagaduro ni uko iki gitaramo kitakibaye muri uyu mwaka wa 2019 nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi.

Amakuru agera ku IGIHE ahamya ko iki gitaramo cyasubitswe kubera ko umuyobozi wa The Mane Mupende Ramadhan uzwi nka Bad Rama atari mu Rwanda cyane ko ari kubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho azava mu ntangiriro za 2020.

Kuba adahari ndetse kikaba ari igitaramo cyari gikeneye imbaraga nyinshi byatumye imbere muri The Mane, bagisubika biyemeza kuzagikora neza umwaka utaha nk’uko amakuru atugeraho abihamya.

Arstide Gahunzire ureberera inyungu za The Mane yabwiye IGIHE ko bahisemo gusubika iki gitaramo kugira ngo barusheho kugitegura neza bityo mu mwaka wa 2020 bazakore icyiza giteguye neza.

The Mane Xmass Celebrities Party ni ibirori bihuza ibyamamare binyuranye ndetse no mu byiciro binyuranye bagasabana, bagasangira ari nako barushaho kumenyana.

Iki gitaramo kiswe Xmass Celebrities Party cyabaye bwa mbere tariki 25 Ukuboza 2018 muri Kigali Conference and Exhibition ahazwi nka Camp Kigali kiyoborwa na Lion Manzi ndetse na Judith Heard mu gihe Kate Gustave na Anita Pendo nabo bari bayoboye icyo mu cyumba (salle).

Ntabwo ari ibintu byari bisanzwe mu Rwanda ko igitaramo nk’iki kibaho, ni ubwa mbere cyari kibaye.

Birasaba gutegereza 2020 niba ntakindi kizahinduka kugira ngo abantu babashe kuba bakongera kubona ikindi nkacyo.

Lion Manzi na Judith Heard nibvo bakiraga ibyamamare ku itapi itukura
XMass Celebrities Party umwaka wa 2018 yari yitabiriwe n'abatari bake

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza