The Ben ategerejwe mu gitaramo kizabera muri Kampala Serena Hotel mu gihe Pallaso we azataramira ahitwa ‘Lugogo Cricket Oval’ byose bikazaba ku wa 17 Gicurasi 2025.
Umwe mu banyarwanda batuye muri Uganda akaba inshuti ya Pallaso ndetse na The Ben icyarimwe, yabwiye IGIHE ko nubwo bishoboka ko ibi bitaramo bishobora kubona abazabyitabira ariko iyo bidahuzwa amatariki byari kuba byiza kurushaho.
Uyu utashatse ko dutangaza amazina ye yagize ati “Iyaba ibi bitaramo bitari bihuje amatariki byaba byiza kurushaho kuko byatworohereza kugira amahitamo ariko kuko byahujwe nyine nta yandi mahitamo.”
Uretse abafana, amakuru ahari ahamya ko hari n’abahanzi barimo Jose Chameleone, Pallaso na Weasel bifuzaga kuzabana na The Ben muri iki gitaramo ariko ku bw’amahirwe make basanga byahujwe amatariki.
The Ben agiye gutaramira i Kampala mu ruhererekane rw’ibitaramo amaze iminsi akora mu rwego rwo kumenyekanisha album ye ‘The Plenty love’.
Ibi bitaramo byatangiriye i Kigali ku wa 1 Mutarama 2025, bikomereza ku Mugabane w’u Burayi ndetse nyuma ya Uganda bikazakomereza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!