00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Igitaramo cya The Ben i Kampala cyagonganye n’icya Pallaso

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 21 April 2025 saa 04:35
Yasuwe :

Mu gihe abari gutegura igitaramo cya The Ben i Kampala bageze kure imyiteguro, abakunzi b’umuziki we basanzwe bakurikiranira hafi umuziki wa Uganda, bahangayikishijwe n’igongana ry’igitaramo cye n’icya Pallaso.

The Ben ategerejwe mu gitaramo kizabera muri Kampala Serena Hotel mu gihe Pallaso we azataramira ahitwa ‘Lugogo Cricket Oval’ byose bikazaba ku wa 17 Gicurasi 2025.

Umwe mu banyarwanda batuye muri Uganda akaba inshuti ya Pallaso ndetse na The Ben icyarimwe, yabwiye IGIHE ko nubwo bishoboka ko ibi bitaramo bishobora kubona abazabyitabira ariko iyo bidahuzwa amatariki byari kuba byiza kurushaho.

Uyu utashatse ko dutangaza amazina ye yagize ati “Iyaba ibi bitaramo bitari bihuje amatariki byaba byiza kurushaho kuko byatworohereza kugira amahitamo ariko kuko byahujwe nyine nta yandi mahitamo.”

Uretse abafana, amakuru ahari ahamya ko hari n’abahanzi barimo Jose Chameleone, Pallaso na Weasel bifuzaga kuzabana na The Ben muri iki gitaramo ariko ku bw’amahirwe make basanga byahujwe amatariki.

The Ben agiye gutaramira i Kampala mu ruhererekane rw’ibitaramo amaze iminsi akora mu rwego rwo kumenyekanisha album ye ‘The Plenty love’.

Ibi bitaramo byatangiriye i Kigali ku wa 1 Mutarama 2025, bikomereza ku Mugabane w’u Burayi ndetse nyuma ya Uganda bikazakomereza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

The Ben agiye gukorera igitaramo muri Uganda
Pallaso nawe yateguye igitaramo cye ku munsi umwe na The Ben

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .