00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Igitaramo cya Jose Chameleone i Burundi cyahagaritswe

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 5 Kanama 2021 saa 10:35
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’uko u Burundi buhagaritse ibitaramo by’abahanzi baturuka mu Rwanda, Leta y’iki gihugu yatangaje ko icyari cyatumiwemo Dr Jose Chameleone nacyo cyamaze gukurwaho mu rwego rwo gukumira ko icyorezo cya Covid-19 cyakwinjira muri iki gihugu.

Amakuru yo gusubika iki gitaramo yatangajwe binyuze mu itangazo ryasohowe n’ubuyobozi bwa Cristal Events, sosiyete yari yatumiye Dr Jose Chameleone.

Muri iri tangazo, bavuze ko igitaramo cya ‘Party people’ Jose Chameleone yari yatumiwemo kiri mu rutonde rw’ibyahagaritswe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, iterambere n’umutekano w’abaturage mu Burundi.

Ni igitaramo byari byitezwe ko cyari kuzaba tariki 14 Kanama 2021, icyakora ubuyobozi bw’iyi sosiyete bwizeza abakunzi b’umuziki kongera kugitegura mu gihe baba babyemerewe.

Jose Chameleone na we yihanganishije abakunze be agira ati “Birababaje, Burundi nzategereza igihe cy’Imana. Ntimwakumva ukuntu nari mbiteguye. Iki gitaramo kizaba vuba cyane!”

Si Jose Chameleone gusa wahagarikiwe ibitaramo kuko bibaye nyuma y’iminsi mike abahanzi biganjemo abo mu Rwanda nabo bamenyeshejwe ko batazemererwa gutaramira i Burundi.

Muri aba harimo Yvan Buravan wari kuzataramira i Burundi kuva tariki 13-15 Kanama 2021, Bruce Melodie wari kuhakorera ibitaramo bibiri byo ku wa 28-29 Kanama 2021 n’abandi barimo na Kidum.

Jose Chameleone yabwiye Abarundi ko yababajwe n'isubikwa ry'igitaramo cye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .