IGIHE yamenye amakuru ko EAP yari yatumiye Joe Boy bahisemo kwigiza inyuma iki gitaramo kuko hari ibyo bifuza kubanza gutegura neza kugira ngo kirusheho kuzagenda neza.
Uyu muhanzi yari yatangajwe nk’uzitabira igitaramo cyiswe ‘Kigali Fiesta Live Concert’ cyagombaga kuzaba ku wa 23 Nyakanga 2022.
Byari byavuzwe ko Joe Boy yari kuzahurira mu gitaramo na Bruce Melodie, Davis D, Christopher, Bushali, Juno Kizigenza, Chris Eazy na Kenny Sol.
Joe Boy yari agiye kongera gutaramira i Kigali nyuma y’imyaka ibiri ahavuye, uyu muhanzi muri iyi minsi akunzwe mu ndirimbo nka Alcohol n’izindi.
Uyu muhanzi igitaramo cye gisubitswe mu gihe yaherukaga gutaramira i Kigali mu 2020 ubwo yari yatumiwe muri Kigali Jazz Junction.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!