Igitaramo cya Israel Mbonyi gitegerejwe ku wa 8 Kamena 2024, byari byatangajwe ko kizabera ahitwa Birmingham Palace ari naho yari yataramiye umwaka ushize.
Icyakora bitewe n’uburyo amatike yo kwinjira muri iki gitaramo akomeje kugurwa ku bwinshi, Justin Karekezi usanzwe ari Umuyobozi wa Team Production itegura ibitaramo bikomeye mu Bubiligi, yabwiye IGIHE ko bahisemo kucyimurira mu cyumba kinini kurusha icyari cyagenwe.
Ati “Kugeza uyu munsi amatike akomeje kugurwa ku bwinshi, icya mbere aya VIP yari yashize ku isoko n’andi bigaragara ko hasigaye make cyane nyamara agikenewe n’abakunzi ba Israel Mbonyi, nyuma yo kwimura igitaramo n’umubare w’amatike wari washyizwe ku isoko wongerewe.”
Icyumba cyajyanywemo igitaramo cya Israel Mbonyi kizwi nka Docks cyangwa ‘Dome Events Hall’ mu Mujyi wa Bruxelles.
Kuva himuwe igitaramo, amatike ya VIP ari kugura ama-euro 50 yongeye gusubizwa ku isoko mu gihe mbere yari yashize ndetse n’asanzwe y’ama-euro 30 nayo akaba ari kugurishwa.
Israel Mbonyi agiye kongera gutaramira mu Bubiligi nyuma y’igihe gito ahakoreye igitaramo gikomeye mu 2023, cyane ko yagiye kujya ku rubyiniro amatike arenga 2000 yashize ku isoko.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!