Byari byitezwe ko Fireman azava mu gitaramo ‘Icyumba cya Rap’ ku wa 27 Ukuboza 2024 yerekeza i Dubai aho yagombaga gutaramira ku wa 31 Ukuboza 2024.
Mu kiganiro na IGIHE, Batman wari wateguye iki gitaramo cya Fireman i Dubai, yavuze ko bahisemo kugisubika ku busabe bw’abakunzi b’umuziki batuye muri uyu mujyi.
Ati “Benshi mu bantu bakunze kwitabira ibitaramo dutegura batugejejeho ubusabe ko twasubika icya Fireman bitewe nuko mu minsi mikuru bari kwerekeza mu buruhuko, bityo basaba ko byazongera gusubukurwa umwaka utaha.”
Batman yavuze ko icyashobokaga ari ugusubika iki gitaramo ku busabe bw’abakunzi b’umuziki bityo bakazagisubukura umwaka utaha.
Uyu muraperi wari watumiwe gutaramira Abanyarwanda batuye n’abakorera mu Mujyi wa Dubai, yari aherutse kubwira IGIHE ko yishimiye kuba agiye gutaramira hanze y’u Rwanda kuva yatangira umuziki.
Ati “Naherukaga mu ndege kera, ndibuka ko nayigenzemo ubwo nari mvuye muri ‘burende’ muri Zaïre aho twari twarahungiye, icyo gihe ndibuka ko nari mu bana bari baratanye n’iwabo twageze mu Rwanda tujya mu bigo by’imfubyi.”
Fireman yibuka neza ko aheruka mu ndege mu 1997, nyuma y’imyaka 27 akaba agiye kongera kuyisubiramo.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!