Byari byitezwe ko Diamond agera i Kigali ku wa 22 Ukuboza 2022 icyakora birangira atahageze ku mpamvu zitamenyekanye. Benshi bakomeje gutegereza ko ahagera mu gitondo cyo kuri uyu wa 23 Ukuboza 2022 umunsi n’ubundi w’igitaramo.
Ahagana saa tanu z’amanywa zo kuri uyu wa 23 Ukuboza 2022, IGIHE yahawe amakuru n’umukozi wa East Gold yamutumiye ko bari mu nama ngo babone uko batangaza igikurikiraho.
Hari amakuru yizewe twabonye ko Diamond atakigeze i Kigali aho yari afite igitaramo, kuri ubu ibiganiro birakomeje hagati y’abajyanama be ndetse n’abamutumiye cyane ukuriye East Gold we yari yageze muri Tanzania.
Kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru amatike y’igitaramo cya Diamond yari yamaze gukurwa ku rubuga ari gucururizwaho.
Nta muntu uwo ari we wese uravuga icyemezo cya nyuma kuri iki gitaramo nubwo amakuru ahari ahamya ko cyamaze guhagarikwa.
Amakuru ahari avuga ko uyu muhanzi yanze kwitabira iki gitaramo kuko atahawe amafaranga yose bari bumvikanye, ni mu gihe abamutumiye bo bavugaga ko bumvikanye ko andi bazayamuha nyuma.
Biragenda bite ku baguze amatike
Nkuko bikubiye mu masezerano sosiyete igurisha amatike igirana n’abategura ibitaramo IGIHE ifitiye kopi, iyo bibaye ngombwa ko igitaramo gihagarara ku mpamvu iyo ariyo yose abayaguze nibo bagira ijambo rya nyuma ku mafaranga yabo.
Iyo igitaramo cyahagaritswe burundu, bavuga ko abaguze amatike basubizwa amafaranga yabo bose, hanyuma uwateguye igitaramo akishyura iyi sosiyete igurisha amatike umubare w’ijanisha bumvikanye bari gufataho.
Aha uwateguye igitaramo asabwa nibura kuba yishyuye ijanisha asabwa mu gihe kitarenze iminsi irindwi nyuma yo gusubiza ay’amatike yaguzwe.
Mu gihe igitaramo bwo cyaba gisubitswe, abaguze amatike nibo batanga amahitamo ku kuba baguranirwa amatike cyangwa bagasubizwa amafaranga yabo ubundi uwagiteguye n’iyi sosiyete igurisha amatike bagasigara baganira.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!