Nkuko bigaragara ku mafoto mashya yasohowe yo kwamamaza iki gitaramo, uyu muhanzi azataramira muri BK Arena nkuko byari biteganyijwe.
Kwinjira mu gitaramo cye ku bari kugura amatike mbere, ni ibihumbi 5Frw, ibihumbi 10Frw, ibihumbi 20Frw n’ibihumbi 30Frw muri VVIP, amatike kuri ubu akaba ari kugurishwa ku rubuga rwa Ticquet.rw
Ku rundi ruhande ariko abazagurira amatike ku muryango azaba agura ibihumbi 10Frw, ibihumbi 15Frw, ibihumbi 25Frw n’ibihumbi 35Frw.
Icyakora nubwo igitaramo cy’uyu muhanzi cyamaze kwemezwa, ntabwo haratangazwa urutonde rw’abahanzi bo mu Rwanda bazaba bafatanya na Demarco ku rubyiniro.
Igitaramo ‘Dutty December’ cyari cyatumiwemo Demarco cyasubitswe ku munota wa nyuma bitewe n’uko yagize ikibazo cy’indege cyatumye atabasha kugerera igihe mu Rwanda.
Abinyujije ku rubuga rwa Twitter, Demarco mu butumwa bw’amashusho yatangaje ko kutaza mu Rwanda byatewe n’ibibazo by’ingendo z’indege, ahita yizeza Abanyarwnada kuzabataramira ku wa 28 Mutarama 2023.
Icyo gihe yagize ati “Muraho neza Rwanda, uyu ni Demarco nagombaga kubataramira ariko ntibyankundiye, nubwo mvuka muri Jamaica ariko mba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kubera ibihe turimo by’ubukonje bukomeye kuri uriya munsi ingendo z’indege zimwe na zimwe zarahagaritswe harimo n’urwanjye.”
“Ariko tariki 28 Mutarama 2022 nzaba mpari uko byagenda kose abafite amatike muyagumane n’abatarayagura bayashake kuko ndaje mbahe ibirori bidasanzwe, nibiba ngombwa nzakoresha n’ubwato nze, kuko ngomba kubataramira byanze bikunze.”
Collin Demar Edwards wamamaye nka Demarco mu muziki wa Reggae na Dancehall si ubwa mbere azaba ataramiye mu karere ka Afurika y’Uburasirazuba dore ko yataramiye mu bihugu birimo, Uganda , Kenya na Tanzania.
Usibye kuba ari umuririmbyi ni n’umwanditsi w’indirimbo dore ko yandikiye abarimo Rihanna, Bounty Killer n’abandi.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!