00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Igitaramo cya Bushali na B Threy mu Bubiligi cyahagaritswe ku munota wa nyuma

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 30 May 2024 saa 09:32
Yasuwe :

Igitaramo ‘Kinyatrap in Bruxelles’ cyari gitegerejwemo abaraperi bo muri Kinyatrap, B Threy na Bushali, mu Bubiligi ku wa 1 Kamena 2024 cyasubitswe na sosiyete yitwa ‘Fusion Events’ yari yabatumiye.

Mbere y’iminsi mike ngo itariki y’igitaramo igere, abateguye iki gitaramo bamaze gukura amatike ku isoko ndetse nta n’igikorwa na kimwe cyo kwamamaza kiri gukorwa.

Uwaduhaye amakuru yavuze ko iki gitaramo cyagonganye n’ikindi cy’Abarundi batuye mu Mujyi wa Bruxelles bazataramira mu bwato, ibyatumye bigorana kwizera kubona abantu cyane ko bamwe mu bakunda kwitabira ibitaramo by’abahanzi bo mu Karere ka AFurika y’Iburasirazuba ari Abarundi batuye mu Bubiligi.

Uretse iki gitaramo cyasubitswe, Bushali yatangiye kwamamaza ibitaramo birimo icyo azakorera mu Budage i Hannover ku wa 8 Kamena 2024, mu gihe ku wa 15 Kamena 2024 azataramira muri Pologne.

Bushali na B Threy bavuye i Kigali bitabiriye Iserukiramuco ryitwa ‘Africa Fest’ baherutse no kuririmbiramo abantu mbarwa i Lille mu Bufaransa ku wa 24 Gicurasi 2024.

Bushali na B Threy berekeje i Burayi mu minsi ishize
Igitaramo cya Kinyatrap i Bruxelles cyahagaritswe ku munota wa nyuma

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .