Igitabo Petit Pays cya Gaël Faye cyashyizwe mu rurimi rw’Igihinde

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 26 Ugushyingo 2020 saa 05:16
Yasuwe :
0 0

Igitabo Gaël Faye yise Petit Pays cyangwa Agahugu gato mu Kinyarwanda, cyashyizwe mu rurimi rw’Igihinde (Hindi) mu rwego rwo gukomeza gusakaza ubutumwa bugikubiyemo.

Iki gitabo kivuga ku buzima bw’uyu mugabo, kimaze gushyirwa mu ndimi zisaga 40. Mu kumurika ku mugaragaro iki gitabo mu rurimi rw’Igihinde kuri uyu wa Kane, hateguwemo ibikorwa byo kwerekana filime yagikomotseho nayo yitwa Petit Pays.

Igitekerezo cyo guhindura iki gitabo mu Gihinde cyaje muri Mutarama 2020, ubwo Faye yitabiraga iserukiramuco rya Jaipur Literature, agira umwanya uhagije wo gusobanura ibyacyo.

Tara Press isanzwe ishyira hanze ibitabo mu Buhinde, yagiranye ikiganiro na we ku buryo igitabo Petit Pays cyashyirwa mu rurimi rukoreshwa muri icyo gihugu, kiza gushyirwamo na Brigadier Kamal Nayan Pandit, inzobere muri ako kazi.

Iki gitabo kivuga ku mateka ya Gaël Faye, nk’umwana wavukiye i Burundi, abyarwa n’Umunyarwandakazi w’impunzi n’umwera w’Umufaransa. Uwo mwana avuga uko yabonaga ubuzima muri icyo gihe, n’ibibazo by’amoko y’Abahutu n’Abatutsi.

Uwo mwana uba ufite hagati y’imyaka 10 na 15, aba yibuka uburyo ubuto bwe bwaje kwicwa n’ibibazo bya politiki zo muri aka karere. Anavuga ku kibazo cyo kuvuka ku babyeyi badahuje uruhu.

Nyuma yaje guhungishirizwa i Burayi ari nabwo yaje kubona ko kuba imvange bigoye, kuko haba i Burundi no mu Burayi, hose abantu bamufataga nk’umunyamahanga.

Amaze gukura yiyemeje kugaruka muri Afurika kuko ariho nibura yumvaga ari iwabo. Mu byatumye yumva yigaruriye icyizere ni ugukunda gusoma no kwandika.

Guhera tariki 14 Mutarama 2019, filime ishingiye ku gitabo cya Gaël Faye yise ‘Petit Pays’ yatangiye gukinirwa mu Karere ka Rubavu, aho yakozwe n’Umufaransa Eric Barbier biciye muri studio yitwa Jerico.

Igitabo ‘Petit Pays’ cyahesheje Gaël Faye ibihembo birenze bitanu birimo bine yahawe mu 2016 n’ikindi kimwe yahawe mu 2017.

Mu 2019 cyahatanye mu bihembo bishamikiye ku Ishyirahamwe Riharanira Iterambere ry’Abirabura muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (NAACP), byatangijwe ubwo abirabura bafatwaga nabi mu nzego zose z’ubuzima bw’icyo gihugu.

Gaël Faye ni umuhanzi umaze kubaka izina mu buryo bukomeye ku mugabane w’u Burayi by’umwihariko mu Bufaransa, binyuze mu kuririmba, kwandika ibitabo no mu ruganda rwa sinema.

Igitabo cya Gaël Faye cyashyizwe mu rurimi rw’Igihinde

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .