Mu minsi ishize ubwo u Rwanda rwari mu bihe by’amatora, Riderman yanyarukiye ku rubuga rwa Instagram agaragariza abamukurikira ko abura imikono 300 imwemerera kwiyamamaza, ababaza niba bamwemerera kuyuzuza, gusa arenzaho ko yari ari kuganira.
Ni ubutumwa bwasamiwe hejuru n’abakurikira uyu muhanzi bamubwira ko bishoboka cyane ndetse baterwa ishema no kumubona yicaye mu Nteko Ishinga Amategeko, ku buryo n’ubu hari abakimubaza niba koko yakemera kwiyamamaza.
Uyu muraperi ubwo yari mu kiganiro kuri Isibo TV na bwo yabajijwe iki kibazo kijyanye no kuba yakwiyamamaza, asubiza avuga ko umuryango abarizwamo FPR Inkotanyi umugiriye icyizere yabikora nta kabuza.
Ati “Ku bijyanye no kuba n’aba depite cyangwa undi mwanya, umuryango wanjye uramutse ungiriye icyizere ukavuga uti uri mu badepite b’umuryango wacu bazajya mu nteko icyo gihe nabijyamo, kubera ko mfite umuryango mbarizwamo ni wo wonyine ushobora kuvuga ngo uwo muntu twamuhereza icyo cyizere.”
“Gusa na none si ngombwa ko uba umudepite cyangwa izindi nzego z’ubuyobozi kugira ngo utange umusanzu wawe ku gihugu, aho waba uri hose watanga umusanzu wawe mu kubaka igihugu.”
Mu Rwanda si kenshi abahanzi b’ibyamamare bagaragaza ko bajya mu mirimo ya politike nubwo ntawe ubaheza mu gukora iyo mirimo gusa sosiyete nyarwanda si ibintu imenyereye.
Itegeko Ngenga nº 001/2023.OL ryo ku wa 29/11/2023 rigenga amatora, rigaragaza ko Umunyarwanda wese wujuje nibura imyaka 21 y’amavuko, w’inyangamugayo, kandi udafite imiziro; yemerewe kwiyamamaza ku mwanya w’Abadepite.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!