Igisobanuro cy’amagambo y’urukozasoni muri ‘Dede’ ya Davis D n’uko se yabanje kwanga ko isohoka

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 2 Mata 2020 saa 09:33
Yasuwe :
0 0

Muri iki gihe uwavuga ko indirimbo Davis D yashyize hanze mu mezi atanu ashize yise ‘Dede’, iri mu zikunzwe ntabwo yaba agiye kure y’ukuri. Icyakora ikunze kutavugwaho rumwe kubera amagambo arimo bamwe badatinya kwita urukozasoni yanatumye se abanza kwanga ko isohoka.

Indirimbo ye iri mu zikunzwe cyane ni iyitwa ’Dede’, iracurangwa ahantu henshi nubwo itungwa agatoki kubera amagambo ayigize aganisha ku irari ry’ubusambanyi.

David D yabwiye IGIHE ko nubwo bamwe bita amagambo yayo ay’urukozasoni ariko we yagerageje kuzimiza ku buryo bwumvwa n’umuntu ukuze uzi ibyo aribyo.

Ati "Njye naririmbye ibyishimo ntabwo ari uburaya kuko bwo ni imico mibi, ibyo navuze ntabwo Imana yabitwangiye ahubwo uko bikoreshwa nibyo byatera imico mibi.”

Davis D avuga ko nta muntu yigishaga ibyo yaririmbye kuko ”Ibyo naririmbye ni ibintu bisanzwe bibaho, abakiri bato nabo sinabashishikarije kuko n’ubundi igihe kiba kizagera bakabikora. Ibyo navuze ni ibintu bisanzwe bibaho.”

Indirimbo ’Dede’ nubwo yakunzwe ariko gusohoka kwayo kwari kugiye guteza amahari hagati ya David D na se, umuha ubufasha bwose mu muziki we.

Yakomeje ati ”Nari ndi kuyumva nicaye mu ruganiriro umubyeyi wanjye icyo gihe yari ahari turi kumwe arayumva igitero cya mbere kiratambuka, icya kabiri nacyo kiraza, yari mu bantu ba mbere bayanze.”

“Icyiza kiri muri iyi ndirimbo ni ibintu bivuze mu buryo bwiza ku buryo utabizi atapfa kubyumva.”

‘Dede’ ni indirimbo ikunzwe mu rubyiruko ku buryo ibirori itacuranzwemo ababyitabiriye bataha bivovota. Yihariye imyanya y’imbere mu tubyiniro dutandukanye mu Rwanda, mu maradiyo ndetse ubu imaze kurebwa n’abasaga miliyoni imwe ku rubuga rwa YouTube.

Kuva yajya hanze yasamiwe hejuru ndetse n’uyu munsi iracyakunzwe mu buryo bukomeye. Ubaye waritabiriye ibitamo bya Tour du Rwanda byabaye muri Gashyantare ishyirwa Werurwe 2020 cyangwa se igitaramo cya Kigali Jazz Junction cyasoje Gashyantare nta kabuza wahita wibuka ukuntu abantu bayibyinaga bigatinda ndetse hari naho yasabwaga kuyisubiramo.

Davis D yabwiye IGIHE ko guhimba iyi ndirimbo yabitangiye mu 2017 ubwo yagiraga igitekerezo cyo gukora ivuga ku muntu umeze nk’umwami ku mukobwa wemerewe ikintu cyose kuri we.

Ati “Dede natangiye kuyandika mu 2017, nibwo nagize igitekerezo cyayo biturutse kuri Danny Nanone twabaga muri label ya Incredible ya Bagenzi Bernard. Yaravuze ati ’ibaze hari umuntu ukoze indirimbo yitwa inkongoro ya Dede’, icyo gihe twari turi kwa Producer Pastor P. Muri njye nari mfite igitekerezo cyo gukora indirimbo ivuga ku muntu wemerewe ibintu byose birimo abagore beza, itabi ryiza, inzoga nziza n’ibindi.”

Iyi ndirimbo mu buryo bw’amajwi yakorewe muri Ida Records na Producer Motif [Morris Kobia] ukorera umuhanzi Khaligraph Jones uri mu nkingi za mwamba mu bahanzi bo muri Kenya, mu gihe amashusho yayo yakozwe na Bagenzi Bernard.

Davis D yamamaye cyane mu Rwanda ubwo yakoraga indirimbo yise ‘Biryogo’ ikamutumbagiza ku rwego rwo hejuru. Yamenyekanye mu zindi zirimo ‘Irekure’, ‘My people’, ‘Sweet love’, ‘Hennessy’ yanagaragajemo umukobwa witwa Lydia bakundanaga bagatandukana, ‘Soso’, ‘Like You’ yahuriyemo na Kevin Kade & Seyn n’izindi.

Reba ikiganiro twagiranye na Davis D

Umva indirimbo Dede ya Davis D

Davis D avuga ko Se yari yanze ko indirimbo 'Dede' isohoka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .