00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kubyara byahinduye ubuzima n’umuziki wa Bushali (Video)

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 5 December 2024 saa 01:02
Yasuwe :

Kuva yatangira gukora kuri album ye nshya ‘Full moon’, Bushali yakunze kumvikana avuga ko yagizweho uruhare n’umuryango we by’umwihariko abana be babiri bazanye impinduka mu mibereho ye.

Kuva yatangira gukora kuri album ye nshya yise ‘Full moon’, Bushali yakunze kumvikana avuga ko yagizweho uruhare n’umuryango we by’umwihariko abana be babiri.

Mu kiganiro na IGIHE, Bushali yavuze ko ari album yishimiye gukora afite abana babiri be bityo uruhare rwabo rwabaye kuba yarayikoze ari kumwe nabo.

Ati “Icya mbere ni uko ari album nakoze mbafite ndi mu bihe by’umubyeyi w’abana babiri. Ubundi mbere iyo nakoraga album nabaga ndi kwiruka mu mihanda, ariko igihe nakoraga ‘Full moon’ nabaga ndi kumwe n’umuryango wanjye.”

“Ubwo nandikaga album ntabwo nabashaga kuba nagira aho njya, imirongo y’indirimbo zanjye n’ibitekerezo kuri zo nabigiraga ndi kumwe nabo.”

Ku rundi ruhande, Bushali yavuze nyuma yo kuba umubyeyi hari impinduka zabaye ku buzima bwe, mu myitwarire ye no mu bihangano bye yongeyemo ikinyabupfura.

Ati “Nta tandukaniro, icyahindutse ni ikinyabupfura gike nongeyeho, mbere byari ibisazi kuko nakoraga ibiganiro cyangwa umuziki ari njye uri bubyirebere. Kuri ubu ibyo nkora mba nteganya ko abana bazabibona, ariko ubundi Bushali n’ubundi ni wa wundi.”

Bushali yamaze gushyira hanze album ye ya kane yise ‘Full moon’ igizwe n’indirimbo 17, yose iri kugurishirizwa ku mbuga zicuruza imiziki mu gihe abakurikira Youtube bo ateganya kugenda abaha amashusho ya zimwe mu ndirimbo ziyigize.

Bushali yavuze ko hari impinduka zabaye mu buzima bwe kubera abana
Bushali yahamije ko kuba umubyeyi byinjije impinduka mu buzima bwe
Indirimbo 17 zose zigize album ya kane ya Bushali, ziri ku mbuga zicururizwaho imiziki

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .