00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

"Igihugu kitagira umuco kiracika" - Miss Mutesi Aurore avuga ku mpaka z’imyambarire zimaze iminsi

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 26 August 2022 saa 12:10
Yasuwe :

Miss Mutesi Aurore yavuze ko abantu bakwiye kwambara mu buryo buhesha agaciro umuco wabo, kuko igihugu kitagira umuco gicika. Aha yakomozaga ku mpaka zimaze iminsi mu bijyanye n’imyambarire.

Nyuma y’imyaka irindwi atagera mu Rwanda, Miss Mutesi Kayibanda Aurore yongeye kumvikana mu itangazamakuru ry’i Kigali aho yaherukaga mu 2015.

Miss Mutesi yari yatumiwe kuri Kiss FM mu kiganiro ’Breakfast with stars’, cyo kuri uyu wa 26 Kanama 2022 gikorwa na Sandrine Isheja afatanyije na Andy Bumuntu.

Ubwo yari abajijwe ku mpaka zimaze iminsi ku bijyanye n’imyambarire y’abakobwa, Miss Aurore Kayibanda wirinze kugira uwo atunga agatoki, yavuze ko Abanyarwanda bakwiye guharanira ko umuco wabo utazacika.

Yagize ati "Bavuga ko igihugu kitagira umuco gicika kandi buri gihugu kigira umuco wacyo, bivuze ko abantu bakwiye kwita ku muco wabo kugira ngo tutazabura igihugu cyacu."

Izi mpaka zimaze iminsi zatumye Mugabekazi Liliane afungwa ndetse agezwa mu rukiko, aregwa gukorera ibiterasoni mu ruhame kubera imyambarire yagaragaje. Yaje kwemererwa gukurikirna adafunzwe.

Muri iki kiganiro, Miss Mutesi kandi yahishuye uko yababajwe bikomeye n’urupfu rwa Yvan Buravan yafataga nka musaza we muto.

Ati "Ubundi nari nzi ko nyuma yo kubura musaza wanjye Hirwa Henry ntazongera kubabara kuri ruriya rwego, ariko byaranze, Yvan Buravan namufataga nka musaza wanjye muto rwose."

Ibi byose Miss Mutesi yabigarutseho mu gihe amaze iminsi mu Rwandam aho ari mu biruhuko birimo no gusura umuryango we nyuma y’imyaka irindwi yari amaze atahagera, cyane ko yahaherukaga mu 2015.

Miss Aurore Kayibanda yambitswe ikamba rya Miss Rwanda mu 2012, mu 2015 aza kwerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yari agiye gukomereza amashuri.

Ubwo Miss Aurore Kayibanda yari ageze kuri Kiss FM
Ubwo Miss Aurore Kayibanda yari ategereje kwinjira muri studio za Kiss FM
Miss Aurore Kayibanda ubwo yari muri studio za Kiss FM
Miss Aurore Kayibanda ari kumwe na Sandrine Isheja na Andy Bumuntu bamwakiriye muri studio

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .