Igihozo Mireille wahataniye ikamba rya Miss Rwanda 2019 akataje mu gukora ibirungo byo ku munwa

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 25 Nyakanga 2020 saa 04:27
Yasuwe :
0 0

Igihozo Mireille wari mu bahataniye ikamba rya Miss Rwanda mu 2019, yashinze sosiyete ikora ibirungo byo munwa yise “MIIG Beauty”, ndetse ibikorwa byayo bya mbere byageze ku isoko.

Igihozo w’imyaka 23 ni umwe mu bakobwa bari bahagarariye Intara y’Iburengerazuba mu irushanwa rya Miss Rwanda 2019, nubwo atabashije kurenga ijonjora ryatanze abakobwa bajya mu mwiherero.

Usibye Miss Rwanda atabashije gutsinda, Igihozo yanitabiriye Miss Career Africa nubwo nabwo atabashije gutsinda.

Uyu mukobwa avuga ko igitekerezo cyo gukora iyi sosieyete yakigize ubwo yari ari mu mashuri yisumbuye, nubwo yaje kubijyamo neza arangije kwiga.

Ati ”Njye kuva kera nakuze nkunda guhumura, nkunda abantu bahumura, igitekerezo nyirizina cyaje igihe nigaga mu mashuri yisumbuye. Numvaga nzakora ikintu gifasha abantu guhumura, rero niyo mpamvu nakuranye umushinga wo gukora sosiyete ikora ibirungo byo ku munwa.”

Nyuma yo kurangiza amashuri yisumbuye yatangiye gushakisha uko yakwiga ibyo gukora ibirungo bitandukanye, abona ishuri muri Australia, abyiga yifashishije ikoranabuhanga.

Nubwo atararangiza kwiga gukora ibi birungo, Igihozo yatangiye kubikora. Ibi birungo byo ku munwa abikora yifashishije ibimera byo mu Rwanda cyane cyane ibyo umuntu yarya ntibigire ingaruka bitera.

Yakomeje ati ”Ubusanzwe tubigura i Burayi, usanga byarakozwe hagendewe ku kirere cyaho ndetse n’uruhu rwabo bitandukanye n’ibyacu. Ibi bituma hari igihe abanya Afurika bashyira ibirungo ku munwa bikabagiraho ingaruka.”

“Njye rero nahisemo gukora ibi birungo ku buryo byafasha abanya Afurika bose, ndifuza ko byagera mu bihugu byose byo kuri uyu mugabane bakagabanya kugura ibituruka i Burayi, kuko kenshi biba byanabatera ikibazo.”

Mu minsi iri imbere ateganya gufungura ku mugaragaro iyi sosiyete ye, icyakora abifuza kugura ibyo akora mbere yuko ayifungura bibasaba guca ku mbuga nkoranyambaga nka Instagram yayo yise “MIIG Beauty”.

Iyi sosiyete yashinze imaze gutanga imirimo ku bantu bane bahoraho ndetse n’abandi babiri bakora nk’abanyabiraka.

Uyu mukobwa wifuza ko sosiyete ye yakora ibikorwa bikamenyekana ku rwego mpuzamahanga, yasabye ubuyobozi bwa Miss Rwanda n’abakobwa begukanye amakamba muri iri rushanwa kumushyigikira no kwamamaza ibyo akora, cyane ko ari murumuna wabo kandi wagerageje gukora ibyo bakenera.

Ati ”Ikintu nasaba Miss Rwanda ni ugufasha imishinga y’abakobwa bose banyuze mu irushanwa, njye sinsaba byinshi, igihe cy’irushanwa ibi barabikenera bivuze ko nzishimira kuba nakorana nabo mu gihe kizaza."

"Ndasaba abakobwa begukanye amakamba ya Miss Rwanda ko bakoresha ibyo dukora mu rwego rwo kuduteza imbere.”

Ikiganiro na Igihozo Mireille washinze sosiyete ikora ibirungo byo ku munwa

Igihozo Mireille yari mu bitabiriye Miss Rwanda 2019
Yatangiye sosiyete "MIIG Beauty" ikora ibirungo byo kumunwa
Ibi birungo ngo biba bikoze mu bimera umuntu ashobora kurya ntibimugireho ingaruka
Ibirungo akora ngo bijyanye n'ikirere cya Afurika ndetse n'uruhu rw'abahatuye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .