00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Igihozo Mireille na Sonia Mutako bo mu ’Indoto Series’ bahishuye byinshi ku buzima bwabo (Video)

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 27 November 2024 saa 11:45
Yasuwe :

Sonia Mutako na Igihozo Nshuti Mireille bari mu bakobwa bagezweho muri sinema Nyarwanda, bahuriye mu kiganiro babazanya ibibazo biteye amatsiko ku buzima bwabo.

Ni muri gahunda ya IGIHE binyuze mu kiganiro IGIHE Kulture, aho tuzajya tuzana abatumirwa bo hagati yabo bakabazanya ibibazo bitandukanye biteye amatsiko. Ni ibibazo birimo iby’ubuzima busanzwe, urukundo, umwuga wabo n’ibindi.

Muri iki kiganiro Mutako yahuriyemo na Igihozo, babanje gutombora uri bubanze kubaza ubwo ikiganiro cyatangiraga, ubundi bakomeza kugenda babazanya umwe abaza ikibazo undi, yamara gusubiza na we agahita abaza mugenzi we, bigakomeza gutyo gutyo.

Sonia Mutako wahuriye mu kiganiro na Igihozo Nshuti Mireille, asanzwe azwi muri filime ‘Indoto Series’ nka Betty. Ni umwe mu bakobwa bagezweho bari mu ruganda rwa sinema ndetse bamwe bamukundira ikimero cye n’uko yitwara imbere ya camera.

Uyu mukobwa w’imyaka 27 yivuga nk’ukunda amahoro, udakunda kubangamira abantu kandi ukunda kwishima igihe cyose.

Mugenzi we Igihozo Nshuti Mireille, ni umwe bakinnyi ba sinema bagezweho mu Rwanda bihebeye uyu mwuga wo gukina filime amazemo imyaka itanu, aho awukora awuhuza n’akazi ko guteka asanzwe akora muri Parkinn Hotel kuva mu 2017.

Uyu mubyeyi w’umwana umwe w’umuhungu, yamamariye muri filime zitandukanye zirimo “Ishusho ya Papa” akinamo yitwa Gihozo, “Indoto Series” akinamo yitwa Phionah, ndetse akina no muri filime ya Alliah Cool yise “Good Book, Bad Cover”.

Igihozo winjiye muri sinema mpera ya 2019, akina muri filime zirimo Matayo High School, Seven Friends, My Aunt n’izindi. Mu 2023, yegukanye igihembo cya Best Supporting Actress muri RIMA Awards (Rwanda International Movie Awards). Avukana na Sandrine Ikirezi , wabaye Nyampinga wa Kaminuza y’u Rwanda Ishami ry’Imari n’Amabanki [CBE] mu 2016.

Reba ikiganiro aba bakobwa bahuriyemo, bahatana ibibazo kuri IGIHE Kulture…

Igihozo Nshuti Mireille: Ni iyihe kipe ubona ifite amahirwe yo gutwara shampiyona y’u Rwanda uyu mwaka?

Sonia Mutako: Aseka cyane! Ikipe mbona izatwara shampiyona ni APR FC

Wigeze ugerageza gukundana n’umufana?

Igihozo Nshuti Mireille: Oya! Kereka niba yaraje ari we akambeshya, akabyihishamo ariko uko mbizi kuri njye ntabwo byabaye.

Ni ryari wigeze kwiheba?

Sonia Mutako: Nigeze kwiheba igihe nari nagiye gusaba akazi, bya bindi byo kujya muri ‘interview’, ariko ukabona abantu bose barashabutse ndetse banafite amakuru kukurusha ku bijyanye n’ibyo mugiye gukora. Natashye nihebye icyo gihe pe! Numvaga nta kigenda.

Igihozo Nshuti Mireille: Interview warayikoze? None se kuki wari wihebye?

Sonia Mutako: Yego narayikoze. Hari igihe uba ubibona ko hari abantu bafite icyo bazi ku bintu mugiye gukora wowe uri aho nta makuru ufite.

Umukunzi wawe umufashe aguca inyuma wamubabarira?

Igihozo Nshuti Mireille: Yego!

Utekereza ko abagabo bakunda iyo abagore babo babatse amafaranga, cyangwa se umuhungu mukundana utekereza ko akunda ko umusaba amafaranga?

Sonia Mutako: Ntekereza ko umuhungu mukundana ukunda gufata inshingano abikunda. Kubera ko igihe runaka umukunzi wawe ashobora kuba adafite ubushobozi bwo gukora ibintu buri munsi akagusaba ubushobozi ntekereza ko wabikunda.

Kurusha uko buri gihe yabona hari icyo utakoze kubera ko nta mafaranga ufite utamubwiye. Hari igihe umushahara uza ukagira ibintu byinshi uwukoresha ufite n’ibindi byinshi ushaka gukora. Hari igihe ushobora kumubwira uti kora uko ushoboye.

Igihozo Nshuti Mireille: Ari we uyakwatse, rimwe, kabiri, gatatu?

Sonia Mutako: Ku musore mba mbona bitagaragara neza. Kereka atari wa musore usabiriza akubwira ngo nari ngiye aha nkeneye ‘essence’. Urabizi abantu bakundana iyo wahembwe ashobora kukubwira ati ba umpaye ibihumbi ijana kuko nanjye mba nziko nzamusaba magana atanu.

Wifuza ko wazatabaruka gute?

Igihozo Nshuti Mireille: Ikintu cya mbere nanga ni ukuba narwara ngasiga umuryango wanjye ukennye n’ubundi. Muri make Imana nibona umugaragu wayo agiye kugenda, izambwire iti wa mwana wanjye wasinziriye twigendere.

Naho bya bindi byo kumbwira ngo uzafata ukwezi mu bitaro, ngo ujye mu kagare cyangwa serumu ntabwo mbyifuza.

Sonia Mutako: Kera hari abakinnyi nka bangahe bavuze ngo yararyamye arapfa. Gusa baravuga ngo umuntu wagiye atyo nabwo abanza kurwana n’umutima ariko urupfu rwose ni urupfu. Ikintu kibabaza ni ukubabazwa n’umubiri.

Igihozo Nshuti Mireille: Ni ayahe mazina wishimira?

Sonia Mutako: Amazina nishimira ni ayanjye. Ikindi ya mazina ya kera ngo ‘Nyiranzamurerericyimanayamumpereye’ ikindi, ibintu by’amazina y’amagenurano, ibyo nanjye ntabwo mbikunda andi yose ntacyo antwaye. Niteranya n’abafana!

Ni nde muntu mu mateka wisanisha nawe?

Igihozo Nshuti Mireille: Ntawe. Kubera ko icyo gihe naba ngiye kubaho ubuzima abayeho, naba mvuga ngo uriya muntu niba yaciye muri ino nzira nanjye reka nyicemo. Kandi njye nemera ko nshobora kureba ibyo wakoze bikakubyarira umusaruro, nkavuga nti reka nkore ibyanjye ndebe ko bizahuriramo.

Uramutse uyoboye isi ni iki wakwihutira gukora?

Sonia Mutako: Ni ikintu nakora ni ukugarura amahoro mu bihugu bihora mu ntambara. Nkeka ko abaturage b’ibyo bihugu nabo bahora mu gahinda kubera ubuzima baba babayemo.

Ni iyihe mirongo itanu uzi muri Bibiliya?

Igihozo Nshuti Mireille: Aseka cyane! Matayo itanu: Muzumirwa, Yesu ararira, Yesu yahagije abantu 5000 abaha amafi n’imigati…

Ari ukumarana umunsi na Miss Elsa cyangwa kuwumarana na Miss Jolly, wahitamo iki?

Sonia Mutako: Ikintu kibabaje ni ukuntu bose mbakunda. Elsa ndamukunda gusa njye kubera ukuntu mbona Jolly agira ibitekerezo byagutse ndetse n’umutima ukomeye mba mbona tumaranye umunsi namwigiraho byinshi.

Mbona ari umuntu ukomeye kandi uzi ubwenge. Ni uko abantu bamwibasira ngo yanze gushaka, ngo ibiki? Ntabwo abona ahazaza he n’umugabo ari ibintu bikenewe cyane kurusha uko yashaka amafaranga.

Kubera uko abantu baba bamwihaye rero mba numva namenya impamvu niba namugenderaho cyangwa yaba ari kunshuka.

Igihozo Nshuti Mireille: Bombi bafite imitima ikomeye, nka Elsa yabashije biriya byo kwitangira umukunzi we ni iki kindi cyamunanira?

Sonia Mutako: Elsa aho yabigaragarije ni ku rukundo yahisemo. Yari umugabo yahisemo, yari yarahaye umutima we ariko birashoboka ko iyaba undi muntu atari kubikora.

Uramutse wanditse igitabo cyawe, cyaba kivuga kuki ?

Igihozo Nshuti Mireille: Cyaba cyitwa ‘Ubuzima bw’aba-Single Mum’[Abakobwa babyaye abana ariko bakabirerana badafashijwe na ba se]. Kubera ko ni ubuzima nzi, twese njye nawe tuzi.

Ukunda izihe mbyino?

Sonia Mutako: Nkunda ‘Amaraba’.

Ni ryari wigeze guhura n’umufana akakubwira ibintu bikagukora ku mutima?

Igihozo Nshuti Mireille: Nta byabaye birenze kwa kundi uganira n’umuntu ukumva ibyo ukina yabyegereje umutima. Akaza akakubwira ngo buriya kubera iki cya George kikwanga? ngo nanjye ndacyanga. Ukumva nyine hari abantu utera amarangamutima kubera ibyo ukina.

Hari ahantu nari narigeze gukina ntwite. Noneho umufana icyo gihe yaraje ankoraho, kubera ko nabikinaga numva birandenze.

Sonia Mutako: Tujye dufata akanya tubaganirize tubabwire ko badakwiriye kubyeregeza umutima?

Igihozo Nshuti Mireille: Hoya ntabwo dukwiriye kubibaganirizaho. Babifate kuriya kuko ubibabwiye noneho babifata nka ‘Theatre’... mureke ababare, arakare, agukunde…

Ni ayahe mashusho wigeze kubona ateye ubwoba?

Sonia Mutako: Ni ukubona ubwambure bw’abakobwa bagenzi banjye buri hanze. Kwa kundi ubona umuntu ukumva ni wowe… numvishe arinjye bitaba byoroshye. Hari n’igihe umuntu uba umuzi ukavuga uti ibi bintu se yabikora?

Ibaze dutandukanye hano, nagera mu rugo ngasanga inkuru ni wowe. Biba bibabaje.

Igihozo Nshuti Mireille: Ni ikihe kintu wumva uzibukirwaho utakiri ku isi?

Sonia Mutako: Ni ukugira urukundo no guca bugufi!

Ubyutse ugasanga ibintu byose wabyibagiwe wakora iki ?

Igihozo Nshuti Mireille: Nabaza abandi hafi nti byagenze gute? Sinzi icyo nakora.

Ufite ubushobozi bwo guhindura ikintu kimwe ku isi cyaba iki? Naho se kuri wowe wahindura iki ?

Sonia Mutako: Ku cyo nahindura ku isi nari nabivuze! Kuri njyewe rero niba nazana ‘nyash’ sinzi. Njye ku giti cyanjye nta kintu nzi. Ndishimye uko meze.

Ni iki wakora umenye ko ejo uzapfa?

Igihozo Nshuti Mireille: Narya nkahaga! Epfo hariya nta biryo. Narya hahandi bavuga bati arahitanwa n’ibiryo batazi ko igihe cyo gupfa n’ubundi cyageze.

Sonia Mutako: Wifuza inzu imeze gute?

Igihozo Nshuti Mireille: Igeretse, ifite ahantu ho kurebera filime, ifite ibibuga umwana wanjye akiniramo ndetse n’icyumba cyiza cyo kuraramo, ifite ishyamba, ifite ‘piscine’, camera inkurikira ireba ibyo nkora… ni byinshi reka ndeke kurota.

Abafana bifuza kuba nkawe wabagira iyihe nama?

Sonia Mutako: Kubanza kwiga, nta guhubuka mu byo ugiye gukora kuko habamo ibirushya byinshi birimo kwihangana, kumenya gukora no kudacika intege.

Bibaye ngombwa ko ubaho utabona cyangwa utumva wahitamo iki ?

Igihozo Nshuti Mireille: Nahitamo kubaho ndeba.

Reba ikiganiro aba bakobwa bahuriyemo kuri IGIHE Kulture

Igihozo Nshuti Mireille avuga ko hari igihe abafana be bajya bamutungura kubera ibyo yakinnye bakagira ngo mu buzima busanzwe byabayeho
Igihozo yamamaye muri filime zirimo 'Indoto Series' ndetse ayikinanamo na Sonia Mutako
Igihozo Nshuti amaze kitari gito muri sinema nyarwanda
Mutako amaze kumenyekana muri sinema nyarwanda muri filime zitandukanye
Mutako yagaragaje bimwe mu byo akunda mu buzima busanzwe mu kiganiro yagiranye na IGIHE Kulture
Mutako yagaragaje ko asabwe amahitamo y'uwo bakwirirwana hagati ya Miss Jolly na Elsa yahitamo Jolly kubera ibirushya nabyo ahura nabyo ariko akihangana ariko avuga ko na mugenzi we amwubaha

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .