IGIHE igiye gutangiza ikiganiro kidasanzwe cyiswe ‘Ride with me’ kizajya gikorerwa mu modoka

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 12 Kanama 2020 saa 12:57
Yasuwe :
0 0

Ni ikiganiro kizajya gikorwa na Darius Capelo usanzwe azwi cyane mu biganiro bijya gusa nk’iki cyane ko yanakoze kuri Televiziyo y’u Rwanda. Uyu musore yemeza ko iki kiganiro uretse kubera mu modoka batembera muri Kigali bazajya bajya hanze y’uyu mujyi kenshi.

Ati “Ni ikiganiro kizajya kibera mu modoka mu mihanda ya Kigali ariko tukazajya tujya hanze ya Kigali mu rwego rwo kwerekana ubwiza bw’u Rwanda. Abantu tuzajya tuganira n’ibyamamare mu ngeri zitandukanye, abayobozi tukaba twaganira ku byo bakora cyangwa tukaba twaganira ku bindi bigezweho n’ibindi bibazo (abantu bibaza) ndetse n’abavuga rikijyana.”

Yavuze ko akarusho k’iki kiganiro ari uko hazajya haganirwa ibintu bifite akamaro ariko, na none bakisanzura ndetse bakanidagadura kugira ngo abagikurikiye batarambirwa.

Ati “Akarusho k’iki kiganiro, ni uko tuzajya tuganira ibintu bifite akamaro kandi abantu bibazaho. Tuzajya twishimisha ariko intego yacu ni ugutuma abantu basobanukirwa.”

Arongera ati “Umwihariko ni ikiganiro kizajya kibera mu modoka, ikindi kizajya gituma tubasha kugera ahantu hatandukanye. Tuzajya tubasha kugera ahantu henshi hatandukanye. Tuzajya tuganira n’abantu benshi batandukanye kandi nanjye rero uburyo nzajya mba meze, bizajya bishimisha abadukurikiye.”

Iki kiganiro ntabwo ari icy’urubyiruko gusa ahubwo hazajya hazamo abantu b’ingeri zitandukanye. Kizajya gitambuka rimwe mu Cyumweru.

Kizajya kinyuzwa kuri shene za Youtube za IGIHE zirimo iya IGIHE ndetse n’indi yitwa Storykast, mu gihe kitarajyanwa kuri televiziyo kugira ngo kibashe kugera no ku bandi bantu.

Iki kiganiro kizajya gikorwa na Darius Capelo wakoze mu kiganiro cyamamaye cyane kuri Televiziyo y’u Rwanda, cyakundwaga n’abiganjemo urubyiruko kizwi nka 1K Show.

Iki kiganiro kizajya kibera mu modoka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .