00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ifoto y’umunsi: Kate Bashabe n’inshuti ze mu myambaro yo hambere

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 23 Ukwakira 2022 saa 01:49
Yasuwe :

Ku mbuga nkoranyambaga benshi bacitse ururondogoro kubera amashusho ya Kate Bashabe n’inshuti ze abagaragaza mu myambaro yo hambere, bari kwishimira ubuzima ku musozi wa Rebero.

Ni amashusho yafashwe mu minsi ishize ku gitekerezo cy’uyu munyamideri wikojeje mu isoko akagura imyenda n’inkweto byambarwaga mu myaka yo hambere, ubundi agategura gahunda yo kubifatira amashusho n’amafoto.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Kate Bashabe yavuze ko igitekerezo yakigize yifuza kwereka abato ko na kera abantu barimbaga.

Yagize ati "Urebye byari mu rwego rwo kwigisha abato no kubereka ko na kera bambaraga kandi bakaberwa."

Ikindi Bashabe yagarutseho ni umuco w’abo hambere bakundaga gusabana ndetse no kwishimirana.

Ati "Ikindi twifuzaga kwigisha abato ni uko kera abantu basabanaga kandi bakabonerana umwanya, bitari iby’ubu usanga abantu baraburanye gusa."

Icyakora, uyu mukobwa yavuze ko iki gitekerezo atari umushinga uzakomeza, ahubwo cyari kigamije gukumbuza abakuru ibihe byabo, akanereka abato ibihe batabayemo.

Kalisa Darius Oortis ugaragara muri aya mashusho, we yavuze ko yatunguwe bikomeye n’ukuntu amashusho yabo yakunzwe ku mbuga nkoranyambaga, cyane ko bayafata babonaga ari ibintu by’imikino no kwishimisha.

Urukundo rwo mu gashyamba benshi bararwibuka mu myaka yo hambere
Aya mafoto yibutsa ko hariho urukundo, abantu bakabonerana umwanya bitari nk'iby'ubu bihugiyeho cyane
Iyi foto y'akarabyo ko mu ishyamba benshi barayibuka kuri ba gafotozi babaga bakosha, wahanaguza ifoto bakayikuzanira nyuma y'amezi atatu
Amafoto ya Kate Bashabe n'inshuti ze yavugishije benshi ku mbuga nkoranyambaga
Igare ryari igikoresho cy'urugendo ku miryango yifashije

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .