Ifoto y’umunsi: Igisupusupu mu isura nshya, Teinture n’amaherena

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 18 Gicurasi 2020 saa 11:55
Yasuwe :
0 0

Abakunda gukoresha cyane imbuga nkoranyambaga batunguwe ndetse banatangazwa n’amafoto y’umuhanzi Nsengiyumva wamenyekanye nka Igisupusupu afite imirimbo y’ubwiza ku mubiri we.

Amafoto y’uyu muhanzi utari muto mu myaka yasohotse akurikira Integuza y’indirimbo [Cover] nshya yitegura gusohora mu minsi iri imbere.

Aya mafoto atandukanye amugaragaza mu isura nshya atamirije imirimbo y’ubwiza, bitandukanye n’uko abantu bari basanzwe bamuzi.

Uyu muhanzi wari umaze igihe atagaragara mu muziki yongeye gukangura abibazaga aho yagiye hasohoka amafoto ye yambaye amaherena, teinture mu mutwe ndetse anambaye imirimbo itandukanye.

Nsengiyumva yakunzwe mu ndirimbo ya mbere yasohoye yitwa ‘Mariya Jeanne’ imaze kurebwa n’abarenga miliyoni 2 mu gihe cy’umwaka umwe imaze isohotse.

Yakunzwe kandi mu ndirimbo ‘Icange mukobwa’, ‘Rwagitima’ ndetse na ‘Uzaze urebe u Rwanda’ yari aherutse gusohora.

Iyi ndirimbo nshya ‘Isubireho’ Nsengiyuma agiye gusohora, mu buryo bw’amajwi (Audio) yakozwe na Jay P n’aho amashusho yatunganyijwe na Fayzo Pro.

Umva agace gato k’indirimbo nshya ya Nsengiyumva igiye gusohoka

View this post on Instagram

Umusaza aranadukubita ndakabambura 😂😂😂😂😂😂

A post shared by Emmy Rwanda (@emmy_rwanda_ikinege) on

Nsengiyumva mu myambaro y'abakinnyi ba Basketball
Teinture mu mutwe wa Nsengiyumva wamenyekanye nka Igisupusupu
Impeta n'amaherena ni imwe mu mirimbo Nsengiyumva yagaragaye yambaye
Mu mafoto yasohotse Nsengiyumva ntiyigeze yibagirwa inanga ye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .