Icyusa cy’Ingenzi yasohoye indirimbo nshya ‘Ndeka ndorera’ yakoreye mu Rukali

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 30 Kamena 2020 saa 07:58
Yasuwe :
0 0

Kuva mu kwivuga kwe, uko atambuka n’imyitwarire ye agaragara nk’uwihebeye umuco gakondo w’u Rwanda. Ni umugabo wavukiye i mahanga ariko urukundo yagiriye urwamwibarutse rwatumye arugarukamo.

Ucyumva ijwi ry’uyu muhanzi ntiwashidikanya ku mpano afite ndetse abakunda inganzo gakondo banyurwa n’ibihangano bye.

Ubusanzwe amazina ye ni Icyusa cy’Ingenzi Tchatching, umuhanzi wihebeye umuziki gakondo w’u Rwanda.

Uyu mugabo yavukiye mu Burundi, aza gutaha mu Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Yarisobanukiwe, amenya uwo ariwe, umuco we no gukangurira abandi guha agaciro umuco Nyarwanda.

Yatangiye urugendo rwo kwimariramo umuco gakondo kuva kera kuko akigera mu Rwanda yabarizwaga mu itorero ryari mu akomeye muri icyo gihe.

Yanditse indirimbo kuva mu myaka yo hambere aranazisohora, zirimo iyo yise ‘Rwanda Nziza’, ‘Ejo heza’ n’izindi zitandukanye.

Icyusa cy’Ingenzi kuri ubu inzozi zo gukorera indirimbo mu Rwanda ku butaka afata nka gakondo ye zabaye impamo.

Si indirimbo ya mbere ahakoreye ariko inshya yise ‘Ndeka ndorera’ ifite umwihariko kuva ku mudiho wayo kugera ku magambo y’ubuhanga agusha kuri cya Kinyarwanda cyumutse, kitavangiye n’uruzungu.

Mu kuyikora, umuhanzi yibanze cyane ku biranga umuco gakondo birimo imbyino zitandukanye, yanifashishijemo inka z’Inyambo.

‘Ndeka ndorera’ ifite iminota ine n’amasegonda 41 yakorewe mu Rukali ahari Ingoro y’Umurage w’Amateka y’Abami iherereye mu Karere ka Nyanza.

Icyusa cy’Ingenzi yayanditse afatanyije na Matru Gacinya. Amajwi yayo yatunganyijwe na Knox Beat mu gihe amashusho yafashwe anatunganywa na Souke Olivier ukorera StoryKast, ikigo kizobereye mu gutanga serivisi z’amajwi n’amashusho zigezweho.

Mu kiganiro cyihariye yahaye IGIHE, Icyusa yashimangiye ko umuziki gakondo uri gutera imbere ariko utari ku rwego wari ukwiye kuba uriho.

Ati “Umuziki gakondo navuga ko uri aho ariko ntabwo uri ku rwego wari ukwiye kuba uriho, ndashimira mbere na mbere abahanzi baririmba gakondo. Bakomeze guteza imbere iyo njyana kandi babitoze n’abandi, ntabwo nshaka ko umuziki ugarukira kuri njye n’abandi bahanzi bawukora ubu.”

Yavuze ko afite imishinga myinshi igusha ku gutoza abakiri bato gukurana umuco wo gukunda iby’iwabo.

Ati “Turasaba abanyarwanda nabo kumva akamaro k’uyu muziki mu buzima bwabo n’ubw’igihugu. Agaciro k’Abanyarwanda ntabwo ushobora kukagira utiyumvamo ubwo bunyarwanda. Ni ikintu tugomba kurwanira kugira ngo umuziki gakondo utere imbere.”

Impamvu yahisemo gukora umuziki wa gakondo ni uko uri mu njyana imutandukanya n’abandi cyane ko injyana gakondo isobanura neza umuziki wo mu gihugu cye n’umuco wacyo kandi niwo ndangamuntu agendana hose.

Icyusa cy’Ingenzi afite album ebyiri yamaze gukoraho ndetse ari gutunganya iya gatatu.

Icyusa cy’Ingenzi yasohoye indirimbo nshya ‘Ndeka ndorera’ yakoreye i Nyanza mu Rukali
Ndeka ndorera ishingiye ku mudiho wa Kinyarwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .