Icyusa cy’Ingenzi yahuje imbaraga na Tom Close mu ndirimbo ikumbuza u Rwanda abari mu mahanga

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 31 Ukwakira 2020 saa 07:42
Yasuwe :
0 0

Umuhanzi Icyusa cy’Ingenzi wihebeye umuziki gakondo yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Karame Rwanda’, yahuriyemo na Tom Close ishishikariza abari hanze y’u Rwanda kurusura kabareba ibyiza rumaze kugeraho ndetse bagataha.

Icyusa yavuze ko yatekereje gukorana na Tom Close kuko ari umwe mu bahanzi yakundaga kuva kera.

Ati “Tom Close ni umwe mu bahanzi nakundaga hano mu Rwanda. Twigeze guhurira muri Monster Records umwaka ushize ndi muri gahunda zanjye nawe ari muze, hanyuma tuganiraho gato nsanga ari umuntu mwiza wiyubashye unaganira neza.”

Arongera ati “Hanyuma twaje guhurira kuri Isango Star amezi atatu ashize twembi tugiye mu biganiro bitandukanye, ariko ntitwabasha kuganira kubera umwanya muke. Nyuma umujyanama nkorana nawe ukunda Tom mubaza niba afite nimero ze arazimpa hanyuma mugezaho igitekerezo cyo gukorana nawe arabinyemerera.”

Akomeza avuga ko yubaha cyane uyu muhanzi mugenzi we ndetse amwubahira ko ari n’umuhanga muri byinshi. Avuga ko yagize igitekerezo cyo gukora indirimbo ireba abanyarwanda baba hanze maze akakimugezaho, Tom Close akacyemera.

Ati “Ni njye wamugejejeho igitekerezo cyo gukora indirimbo yagera ku mitima y’Abanyarwanda bari mu Rwanda tubibutsa tunashima intera nziza rumaze kugeraho kandi babifitemo uruhare, ariko tunakangurira cyane cyane abari hanze yarwo kurusura no gutaha bagafasha bene wabo muri gahunda ndende yo kurwubaka bityo bagatanga umusanzu wabo.”

Icyusa yavukiye mu Burundi, aza gutaha mu Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yatangiye urugendo rwo kwimariramo umuco gakondo kuva kera kuko akigera mu Rwanda yabarizwaga mu itorero ryari mu akomeye muri icyo gihe. Yanditse indirimbo kuva mu myaka yo hambere aranazisohora, zirimo iyo yise ‘Rwanda Nziza’, ‘Ejo heza’, ‘Ndeka ndorera’, ‘Mutako Utanaze’ n’izindi zitandukanye.

Icyusa cy’Ingenzi kuri ubu inzozi zo gukorera indirimbo mu Rwanda ku butaka afata nka gakondo ye zabaye impamo.

Impamvu yahisemo gukora umuziki wa gakondo ni uko uri mu njyana imutandukanya n’abandi cyane ko ari injyana isobanura neza umuziki wo mu gihugu cye n’umuco wacyo kandi niwo ndangamuntu agendana hose.

Icyusa cy’Ingenzi afite album ebyiri yamaze gukoraho ndetse ari gutunganya iya gatatu.

Tom Close bakoranye ni umwe mu bahanzi bubatse amateka mu muziki wiganjemo uwa RnB, ndetse yatwaye igihembo cya Primus Guma Guma Super Star ubwo yabaga ku nshuro ya mbere.

Icyusa cy’Ingenzi yahuje imbaraga na Tom Close ishishikariza abari hanze y’u Rwanda gutaha
Dr Muyombo Thomas uzwi nka Tom Close ni umwe mu bahanzi bubatse amateka mu muziki w'u Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .