Icyoyitungiye! Ibihe bya Jules Sentore mu muziki, urwibutso kuri nyina watabarutse n’ibindi (Video)

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 19 Ugushyingo 2019 saa 08:14
Yasuwe :
0 0

Icyoyitungiye Jules Bonheur wamamaye nka Jules Sentore ni umwe mu bahanzi bafite igikundiro mu muziki Nyarwanda by’umwihariko yigarurira imitima ya benshi kubera uburyo aririmba ibihangano byiganjemo umudiho wa Kinyarwanda udakunzwe kwisukirwa n’abo mu kiragano cye.

Ubusanzwe ni umwuzukuru wa Sentore Athanase ari na we wamwise Jules Sentore akoresha mu buhanzi, uyu musore ni umwishywa wa Masamba Intore.

ku myaka itanu nibwo Sentore yamuvumbuyemo ubuhanga mu guhamiriza bityo amubera umutoza ndetse ngo yahoraga amusaba kubinononsora neza kugira ngo azabe umubyinnyi ukomeye mu Rwanda.

IGIHE: Uherutse gushyira hanze indirimbo wise ‘Dimba Hasi’ ni ubuhe butumwa bukubiyemo ?

Jules Sentore: Ni nk’aho ari indirimbo yari isanzwe, ariko ubutumwa bwari busanzwe buhari bwari bufite impamvu yabwo. Nk’umuhanzi ugira ibitekerezo byanjye ngenderaho narayifashe tugira uburyo tuyandika. Imyandikire y’iyi ndirimbo ikozwe mu buryo ari indirimbo yo gutarama.

IGIHE: Imishinga izakurikira iyi ndirimbo ni iyihe?

Jules Sentore: Hari ibikorwa byinshi biteganyijwe. Igikorwa nyamukuru ikijyanye no kumurika album ya gatatu turi gutegura. Bitewe n’uko turi kuyitegura twizeye ko abantu bazayakirana yombi. Izina ryayo ntabwo turaryemeza ariko navuganye n’Umujyanama wanjye nifuza ko ariwe wazayishakira izina kuko ayifiteho uruhare runini. Izajya hanze bitarenze muri Werurwe 2020.

IGIHE: Ni urugendo runini gukora album ya mbere, iya kabiri, ubu ukaba uri kwitegura gushyira hanze iya gatatu. Dusangize umwihariko wumva izaba ifite?

Jules Sentore: Nabanza nkabibutsa amazina ya album zanjye; iya mbere yitwaga ‘Muraho neza!’, iya kabiri yitwa ‘Indashyikirwa’ iya gatatu niyo ndi gutegura. Izo album zibanza nazikoze meze nk’aho ndi kwisobanura mu kibuga ndimo cy’umuziki w’u Rwanda. Umwihariko wa album ya gatatu navuga ko ubu ari uko maze kumenya urugero ngeraho n’umuziki nkora ndetse n’Ikinyarwanda nkoresha n’uburyo bw’imyandikire.

Izaba ari album yicariwe n’abahanga n’abagabo kandi izashyira itafari ku muziki wanjye n’uw’u Rwanda muri rusange.

IGIHE: Kuri album yawe ya mbere ni iyihe ndirimbo yakuvanye ku rwego rumwe ikakugeza ku rundi?

Jules Sentore: Ni iyitwa ‘Udatsikira’ kuko ndabyibuka neza album yanjye ‘Muraho neza’ iyi niyo ndirimbo yari izwi cyane. Ni nayo nari mfite nshobora kuvuga nagenderaho.

Iyi album kimwe n’iya kabiri zari zigizwe n’indirimbo 11, ariko iya kabiri yo yari iriho indirimbo nyinshi zakunzwe zirimo ‘Umpe Akanya’, ‘Urabaruta Bose’, ‘Sine ya mwiza’, ‘Kora akazi’ n’izindi nyinshi. Iya gatatu yo izaba ifite umwihariko kuko indirimbo ziriho zose zaramenyekanye cyane.

IGIHE: ‘Udatsikira’ yagufunguriye amayira wayanditse uri mu wuhe mwuka?

Jules Sentore: Ntabwo navuga ko ari indirimbo nicaye nkandika, ndabyibuka neza ko nshobora kuvuga ko yaturutse mu ijuru. Nari ndi mu rugo aho twabaga habaga studio, Bob Pro ari gukora beat ndi mu cyumba numva ari gucuranga ibihuye n’indirimbo yari injemo ndatangira ndaririmba ‘Have udatsikira’ mpita ngenda musanga aho ari mubwira ko hari indirimbo injemo dutangira kuyikora gutyo. N’ibitero sinigeze mbyandika ahubwo nagiye kuri micro bikajya byisuka.

IGIHE: Ni ryari watangiye kwiyumvamo umuziki?

Jules Sentore: Natangiye kuwiyumvamo kuva ku myaka 15. Niho natangiye kuba nshobora kumva ibihangano by’abahanzi batandukanye barimo Aimé Uwimana, Kidum (ndanamukunda cyane), n’abo hanze barimo Boyz II Men ariko by’umwihariko nkagira umubyeyi Sentore Athanase akaba ariwe ubimfashamo kuko yashyize ibuye ry’ifatizo ku muziki wanjye.

IGIHE: Hari abantu batazi ko waciye mu Itorero ‘Urukerereza’, ni iki wavuga ku rugendo rwawe mu Itorero ry’Igihugu?

Jules Sentore: Nagiyemo ndi umwana muto cyane. Bajyaga bakenera abana bashobora kubyina mu ma FESPAD, ntekereza ko izabanje zose nazikinnyemo ndi muto. Urukerereza rwamfashije kurushaho kubyina no kurushaho kureba kure ku bijyanye n’umuziki. Mperuka mu ‘Urukerereza’ mu 2005.

IGIHE: Uba ugize gutya uti ‘Ngera wabaye ute’?

Jules Sentore: Ngera ni indirimbo nakundaga kuva nkiri muto ntekereza ko ntigeze nyihindura cyane ngo mbe nayiha ikindi gisobanuro kuko yo ubwayo yisobanura. Ni indirimbo yahimbye kera cyane ku bw’abakoloni.

IGIHE: Ni iyihe mpano yindi wiyiziho abantu batazi?

Jules Sentore: Biragoye! Gusa icyo nzi ni uko indirimbo zanjye zimwe zijya hanze mba nabanje kuzicurangira mu kanwa. Bimwe na bimwe bijyanye ukumva ntabwo bisanzwe ninjye uba wabishatse akenshi mbibwira producer nkoresheje akanwa.

IGIHE: Iyo utaba umuhanzi wari gukora iki ?

Jules Sentore: Nari kuba umushabitsi cyangwa se nkaba manager w’abahanzi. Nari kureba umuhanzi mfasha.

IGIHE: Ni ayahe mateka izina ryawe ‘Icyoyitungiye’ rifite?

Jules Sentore: Ni izina nitiwe mu bitaro nkimara kuvuka kubera ko habayeho impanuka y’ababyeyi banjye bombi. Papa ahita apfa naho Mama ajya muri koma. Nari ndi hafi kuvuka mbura nk’ukwezi, ndavuka. Mu kuvuka abaganga n’abandi bantu bari aho bari biteguye ko nza hari ibintu mbura. Byarabatangaje ko navutse nuzuye.

Navutse nta bumuga mfite ku bw’ibyo izina ‘Icyoyitungiye’ naho ryaturutse kandi narihawe n’umubyeyi ubyara Papa wanjye.

IGIHE: Mu minsi ishize Mama wawe yaratabarutse, ni ikihe kintu cy’umwihariko umwiburakiraho?

Jules Sentore: Njya mukumbura cyane, yari umuntu ukunda gusabana cyane ukunda abantu. Ntabwo ari ukumuvuga neza kuko adahari n’abatangabuhamya barahari, yakundaga gutarama ariko yari yihariye kuko yabikoraga yishimye cyangwa se ababaye.

Ikindi mwibukiraho yari azi kuririmba. Yakundaga indirimbo iba mu gitabo cy’abakirisitu ndetse yifuzaga ko twazayikorana biri mu bintu bijya bimbabaza kuba yaragiye tutabikoze. Yari azi kuririmba cyane ku buryo na zimwe mu ndirimbo nahimbaga narabanzaga nkazimwumvisha akambwira ati hindura aka n’aka.

IGIHE: Iyo ndirimbo yateganyaga ko muzakorana, ujya utekereza kuzayikora wenyine ?

Jules Sentore: Biracyangoye. Abantu nibabinsaba nzabikora. Ni indirimbo nziza kandi twarayikundaga, ni kenshi twayiririmbaga turi kumwe cyane nk’iyo twabaga tugiye kuryama dore ko yatabarutse tubana. Birashoboka cyane ko nazayikora.

IGIHE: Hari inkuru wigeze kuvuga ko yakubabaje y’umukobwa w’i Karongi wavuze ko wamuteye inda?

Jules Sentore: Sinzi impamvu iyo nkuru yanditswe. Hari umuntu twavuganye ntabwo nibuka izina rye wo mu Karere ka Karongi, ambwira ko hari umukobwa w’i Karongi wavugaga ko nabyaranye nawe kandi ashaka kubishyira hanze. Nagerageje kuvugana n’umukobwa ariko uburyo yambwiraga numvaga ari kuvuga ibintu bitandukanye.

Abahanzi burya turi abantu usanga kuba ubuzima bwacu bwajya hanze ari bwiza cyangwa bubi byorohera abantu. Inkuru mbi isigaye yifashishwa kugira ngo umenyekanishe igihangano cyawe cyangwa izina ryawe, muri make ntabwo ndi umuhanzi uteye gutyo. Kuba iyi nkuru yaragiye hanze byarambabaje ntabwo yari ifite ubucukumbuzi buhagije, yari inkuru imenyesha abantu ibyabaye ariko ku ruhande rumwe.

IGIHE: Ujya kumureba i Karongi wumvaga ushaka kumubaza iki?

Jules Sentore: Nagiyeyo ndamuhamagara arambwira ngo yagiye ahantu kure y’Umujyi wa Karongi araza nka saa munani z’ijoro kuko yari yamenye uwo bari kuganira ndamubwira nti ndaba mpari birashoboka se ko twaza kubonana kuko nanjye ndaba ndi i Karongi. Arangije atangira kunyura mu bintu byinshi akankupa.

Ndongera ndamuhamagara ndamubwira nti ndashaka kubona uwo mwana wanjye wavuze ko afite imyaka icumi kuki umpisha umwana wanjye. Nari ndi kumwe n’abandi bagenzi banjye hari igikorwa twari turimo. Mbonye ari kuncenga ndababwira nti ashobora kuba yaratumwe cyangwa ubwe atazi ibyamubayeho niko nabifashe kuko uburyo narezwe ntabwo ndi umuntu wakwitakana umwana.

IGIHE: Iyo nkuru ikijya hanze mu muryango babyakiriye bate?

Jules Sentore: Bari batangiye kubimenyera bazi ko nshobora kwandikwaho byinshi byiza cyangwa ibibi. Abampamagaraga babaga bari guseka kuko igihe yatangarijwe yavugaga ko umwana afite imyaka 10 ni ukuvuga ngo ubu afite nka 14 cyangwa 15, iyo myaka yose Jules Sentore yari ataratangira gukubagana. Muri make ntabwo byahuraga.

IGIHE: Amakuru y’umukobwa wawe?

Jules Sentore: Rwamwiza afite imyaka ine n’amezi, muri Mutarama azaba yujuje imyaka itanu. Afite impano nyinshi; azi kubyina batarabimwigishije, azi kuganira, azi gutarama …. Ntabwo bintangaza ni uko ari iby’umuryango. Ntabwo nzigera mushyiriraho imipaka nzamuha ibyo nshoboye, ibyo ntashoboye abihabwe n’inshuti n’abavandimwe ndetse n’Imana.

IGIHE: Ni izihe ndirimbo zawe azi?

Jules Sentore: Inyinshi arazizi. Iyo akunda cyane ni ‘Warakoze’ na ‘Diarabi’. Ntekereza ko arizo zamworoheye kuba yazimenya. Nka ‘Warakoze’ yasohotse atangiye kumenya kuvuga naho ‘Diarabi’ iza imwereka ko akwiriye kubyina.

IGIHE: Mu 2017 wabonye igihembo mu iserukiramuco rya Festival du Cinéma Africain de Khouribga ryari ryitabiriwe n’abahanga mu ngeri zifitanye isano n’umuco muri Maroc, ni ikihe kintu gikomeye ryagusigiye?

Jules Sentore: Kiriya gihembo gifite ibintu byinshi kivuze. Nicyo gihembo cyonyine mfite, nkaba naranagiherewe hanze y’igihugu bitavuze ko mu Rwanda badakunze ibihangano byanjye cyangwa se badashima ibyo nkora ariko biratangaje kuba igihembo cya mbere nabonye naragiherewe hanze, ntabwo bampembye nk’umuhanzi ahubwo bahembye ibihangano byanjye.

Hahembwe album yanjye ‘Indashyikirwa’ bayihemba nka album nziza y’urubyiruko ijyanye n’umuco. Cyari giherekejwe na $ 5 000.

IGIHE: Teta Diana mubanye gute ?

Jules Sentore: Ntiduheruka kuganira ntabwo duheruka kuvugana ariko igihe tuboneye umwanya turaganira bimeze neza nk’abavandimwe.

IGIHE: Iby’urukundo rwavuze hagati yanyu byari bihagaze bite ?

Jules Sentore: Ni indirimbo twakoranye yitwa ‘Umpe Akanya’ yakunzwe cyane. Ntekereza ko ariyo yasembuye ibyo gukundana. Muri make ntabwo twari dufitanye urukundo rwa sheri, shushu... Rwari urukundo rwa kivandimwe kuko twakoreraga hamwe muri gakondo.

Reba ikiganiro IGIHE yagiranye na Jules Sentore

Aherutse gukora igitaramo cy'amateka cyitabiriwe ku rwego rwo hejuru
Inganzo y'uyu muhanzi yashibutse mu muryango w'iwabo kwa Sentore Athanase
Jules Sentore ni umwe mu bahanzi bakomeye ku njyana gakondo idakunda kwisukirwa n'abari mu gisekuru cye
Mu 2017 Jules Sentore ahererwa igihembo muri Maroc, ari nacyo cya mbere yari yegukanye mu mateka ye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza