Icyo twapfanaga cyararangiye- Christopher avuga kuri Kina Music yamugize uwo ari we

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 25 Mutarama 2020 saa 09:15
Yasuwe :
0 0

Muri Kanama 2016, umuhanzi Christopher Muneza yahisemo gusesa amasezerano yari afitanye na Kina Music yari amaze imyaka irindwi akorana na yo.

Uyu muhanzi ubu ufite imyaka iri gukabakaba 26, yinjiye mu muziki mu 2009 ubwo yari afite imyaka 16, nyuma yo gutsinda amarushanwa yateguwe na Kina Music.

Icyo gihe yasohoye indirimbo yitwa ‘Bye Bye’ , nyuma yakoze izindi zirimo iyitwa ‘Ishema’, ‘Sigaho’, ‘Amahitamo’ zitamenyekanye cyane. Indirimbo zose zakunzwe Christopher yahimbye zirimo ‘Uwo Munsi’, ‘Iri Joro’, ‘ Habona’, ‘Birahagije’ n’izindi, yazikoreye muri Kina Music.

Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa Kane tariki 23 Mutarama 2020, gitegura igitaramo uyu muhanzi afite ku wa 14 Gashyantare 2020 azahuriramo na Kassav’ yabajijwe niba asezera muri Kina Music yamugize uwo ariwe yarigeze yibuka gushimira cyangwa se niba atarabikoze ajya abiteganya.

Mu gusubiza ati “Iyo ukoranye n’umuntu afite ibyo yunguka nawe ukagira ibyo wunguka. Iyo iba ari ineza nari kuba narayibituye kuko sinjya ntinda gushimira. Kubera twakoranye buri wese yarungutse, icyo twapfanaga cyararangiye.”

Itangazo ryashyizwe hanze ubwo uyu muhanzi yasezeraga Producer Ishimwe Clement uyobora Kina Music, ryasobanuye ko Christopher yavuyemo nyuma y’ibiganiro byabaye hagati y’impande zombi.

Gusa icyo gihe hari amakuru yavugaga ko Christopher yafashe umwanzuro wo kuvamo kubera ko ngo Knowless yatoneshwaga uyu ntahabwe umwanya uhagije wo kwagura ubuhanzi bwe, ndetse agahabwa amafaranga make yavuye mu bikorwa bye ugereranyije n’izina yari amaze kugira.

Christopher avuga ko adakwiriye gushimira Kina Music kuko ibyo bakoranye zari inyungu ku mpande zombi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza