00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Icyizere cyo gukira kiri kuzamuka kuri Natty Dread watangiye kwiga gutambuka

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 2 Gashyantare 2023 saa 07:41
Yasuwe :

Nyuma y’amezi arenga atatu arembeye mu bitaro byitwa ‘University Medical Center Hamburg-Eppendorf (UKE)’ mu Bugade, Natty Dread yatangiye koroherwa ndetse ari kwimenyereza gutambuka.

Nyuma yo gufatwa n’indwara ya kanseri itumye amara amezi atatu mu bitaro, kuri ubu Natty Dread utarasezererwa yatangiye guhabwa imyitozo yo gutambuka nubwo bigisaba kugendana imbago.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE aho arwariye mu Budage, Natty Dread yavuze ko atangiye koroherwa.

Ati “Ubu biri kuza, muri iyi minsi bari kunkoresha imyitozo izamenyereza gutambuka, mu gihe nzaba nkize neza ngomba guhita ngera mu Rwanda kuko mfite imishinga nteganya kuhakorera irimo no kuhafatira amashusho y’indirimbo nshya nifuza gusohora.”

Natty Dread avuga ko akumbuye abakunzi b’umuziki we ndetse ku buryo agikira azatangira kubasangiza imiziki mishya yari yarakoze mbere yo gufatwa n’uburwayi.

Natty Dread yari aherutse kutubwira ko kuva muri Nzeri 2022 yari mu bitaro aho yabagiwe kuri ubu akaba yatangiye gutora akabaraga.

Ati “Kuva muri Nzeri 2022 nari mu bitaro, naje kurwara kanseri ubu barambaze ndetse ndi gukira. Imana niyo ikiza kandi iri kunkiza mu minsi mike ndaza mu Rwanda.”

Kugeza ubu Natty Dread avuga ko yamaze koroherwa ku buryo yatangiye urugendo rwo kwimenyereza kugenda.

Natty Dread (Mitali Raphael) yavutse mu 1969 ariko mu byangombwa bye handitsemo mu 1964. Avuga ko yahinduye imyaka ubwo yifuzaga kujya mu gisirikare.

Yavukiye muri Uganda aho ababyeyi be bari barahungiye, ahava afite imyaka itatu umuryango we wimukiye muri Kenya.

Muri Kenya ni naho yahuriye n’inshuti z’umuryango zo muri Israel, zaje kumuhuza na Bob Marley muri Jamaica.

Uyu muhanzi ufite ubwenegihugu bwa Israel, azwi cyane mu ndirimbo ‘Hobe Rwanda’ yabaye ikimenyabose mu bakunzi ba muzika.

Natty Dread uri mu bitaro yimenyereza gutambuka yifashishije imbago
Nubwo gutambuka biri kumugora ariko icyizere cyo gukira kiri vuba
Natty Dread ari kwimenyereza gutambuka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .