Nyuma yo gufatwa n’indwara ya kanseri itumye amara amezi atatu mu bitaro, kuri ubu Natty Dread utarasezererwa yatangiye guhabwa imyitozo yo gutambuka nubwo bigisaba kugendana imbago.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE aho arwariye mu Budage, Natty Dread yavuze ko atangiye koroherwa.
Ati “Ubu biri kuza, muri iyi minsi bari kunkoresha imyitozo izamenyereza gutambuka, mu gihe nzaba nkize neza ngomba guhita ngera mu Rwanda kuko mfite imishinga nteganya kuhakorera irimo no kuhafatira amashusho y’indirimbo nshya nifuza gusohora.”
Natty Dread avuga ko akumbuye abakunzi b’umuziki we ndetse ku buryo agikira azatangira kubasangiza imiziki mishya yari yarakoze mbere yo gufatwa n’uburwayi.
Natty Dread yari aherutse kutubwira ko kuva muri Nzeri 2022 yari mu bitaro aho yabagiwe kuri ubu akaba yatangiye gutora akabaraga.
Ati “Kuva muri Nzeri 2022 nari mu bitaro, naje kurwara kanseri ubu barambaze ndetse ndi gukira. Imana niyo ikiza kandi iri kunkiza mu minsi mike ndaza mu Rwanda.”
Kugeza ubu Natty Dread avuga ko yamaze koroherwa ku buryo yatangiye urugendo rwo kwimenyereza kugenda.
Natty Dread (Mitali Raphael) yavutse mu 1969 ariko mu byangombwa bye handitsemo mu 1964. Avuga ko yahinduye imyaka ubwo yifuzaga kujya mu gisirikare.
Yavukiye muri Uganda aho ababyeyi be bari barahungiye, ahava afite imyaka itatu umuryango we wimukiye muri Kenya.
Muri Kenya ni naho yahuriye n’inshuti z’umuryango zo muri Israel, zaje kumuhuza na Bob Marley muri Jamaica.
Uyu muhanzi ufite ubwenegihugu bwa Israel, azwi cyane mu ndirimbo ‘Hobe Rwanda’ yabaye ikimenyabose mu bakunzi ba muzika.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!