Ni nyuma yaho Sean "Diddy" Combs umaze iminsi ari mu butabera akurikiranyweho ibyaha byiganjemo ibyo gufata abagore ku ngufu, yari yashinje inzego zishinzwe umutekano muri Amerika n’abashinjacyaha, gushyira hanze amakuru y’ibyo aregwa mu buryo butemewe n’amategeko kugira ngo hangizwe isura ye ndetse icyo gihe akitabaza inkiko.
Umucamanza Arun Subramanian wa Manhattan yasohoye icyemezo, abuza abashinjacyaha ndetse n’abandi banyamategeko bafite aho bahuriye n’urubanza rwa Diddy; kutongera gushyira hanze amwe mu makuru yerekeye uru rubanza mu rwego rwo kwirinda ko yagira ingaruka ku guca urubanza.
Mu itangazo yashyize hanze yagize ati “Kugira ngo byumvikane neza iri tegeko ntabwo ritanzwe kuko haba hari ibyahatuweho kuba bitanoze kugeza ubu, nk’urukiko nta kintu twigeze tubona cyaje nk’ingaruka nyuma y’amakuru yashyizwe hanze."
"Igihari ni uko iri tegeko rizafasha ku kuba nta kintu cyabaho ku kubona ubutabera buboneye. Urukiko ruzafata icyemezo gikwiriye mu gihe haba habayeho guhonyora amategeko.”
Tariki 9 Ukwakira Marc Agnifilo na Teny Geragos bunganira Diddy, bari bavuze ko gushyira hanze aya mabanga byangije byinshi, bikaba byazatuma atabona ubutabera buboneye. Bavugaga ko hakwiriye gukorwa iperereza kuri iyi myitwarire ya zimwe mu nzego z’umutekano.
Aba banyamategeko b’uyu muhanzi icyo gihe, batunze agatoki ku mashusho ye yagiye hanze akubita Casandra Ventura wamenyekanye nka Cassie, bahoze bakundana.
Aya mashusho yashyizwe hanze na CNN muri Gicurasi uyu mwaka, bituma uyu muhanzi asaba imbabazi.
Diddy wafunzwe ku wa 16 Nzeri uyu mwaka, ahakana ibyaha aregwa byose. N’ubwo bimeze gutyo ariko urukiko rwanze ingwate yatanze ya miliyoni 50$ kugira ngo aburane ari hanze.
Akurikiranyweho ibyaha bitatu birimo gukoresha izina rye cyangwa igitinyiro agashora abantu mu busambanyi nyuma yo kubatera ubwoba, gusahura no gucuruza abantu mu bikorwa by’ubusambanyi.
Mu minsi yashize ibirego bishinja byagiye byiyongera ubutitsa ndetse hari umugabo uheruka kumurega ko yamuhohoteye ndetse n’umugore uvuga ko yahohotewe nawe mu 2000 ubwo yari afite imyaka 13 y’amavuko.
N’ubwo bimeze gutyo ariko, Thalia Graves uheruka kujyana Diddy mu rukiko rwa New York, amushinja we n’uwahoze amurindira umutekano witwa Joseph Sherman, kumukorera ihohoterwa rishingiye ku gitsina; aheruka gutahurwaho guhimba ibinyoma ashaka amafaranga.
Icyo gihe, TMZ yatangaje ko uyu mugore yabonye ubutumwa bwe yinginga uwahoze ari umukunzi we amusaba ko yazamufasha kwemeza ko koko ibyo ashinja Diddy byamubayeho.
Diddy ashobora guhanishwa igifungo cy’imyaka 15 cyangwa igifungo cya burundu aramutse ahamwe n’ibyaha aregwa.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!