Icyiciro cya mbere cy’abari guhatanira miliyoni 50 Frw muri ‘The Next Pop Star’ cyashyizweho akadomo

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 27 Ukwakira 2020 saa 01:31
Yasuwe :
0 0

Icyiciro cyo kwiyandikisha ku bahanzi bashaka kwitabira irushanwa rya ‘The Next Popstar’, ryatangijwe na ‘More Events’ cyamaze gushyirwaho akadomo.

Iri rushanwa rigamije gufasha abahanzi bamaze kubaka izina n’abandi bakizamuka, aho uzaba uwa mbere azahembwa miliyoni 50 Frw.

Ku Cyumweru tariki 25 Ukwakira 2020 ni bwo igikorwa cyo kwandika abifuza guhatana cyasojwe ku mugaragaro. Mu gihe cy’ibyumweru bisaga bitatu iki gikorwa cyari kimaze, abahanzi basaga 1000 nibo biyandikishije.

Nyuma yo kumenya abiyandikishije, hakurikiyeho icyiciro cyo gutoranya abahanzi 60 bazakomeza mu kindi cyiciro.

Ibi bizakorwa n’itsinda ry’impuguke muri muzika rigizwe n’Abanyamerika bo muri Sosiyete y’imyidagaduro yitwa Network Show Biz (NSB) ndetse na Sony Music / SM1 Music Group itunganya indirimbo. Ni igikorwa kizasozwa tariki 1 Ugushyingo 2020.

Aba bahanzi 60 bazatorwa bazakomereza mu kindi cyiciro cy’amatora azakorwa n’abaturage binyuze kuri SMS ndetse no ku mbuga nkoranyambaga za The Next Popstar. Ni igikorwa kizarangira tariki 1 Ugushyingo 2020.

The Next Pop Star ni irushanwa rigamije kuzamura abahanzi Nyarwanda bakagera ku rwego mpuzamahanga. Ryateguwe na sosiyete mpuzamahanga zinyuranye zihagarariwe mu Rwanda na sosiyete itegura ibitaramo yitwa More Events.

Mu bahanzi biyandikishije basanzwe bazwi mu muziki harimo Gisa cy’Inganzo, Ish Kevin, Kenny K Shot n’abandi.

Irushanwa rya ‘The Next Popular Star’ rigiye kuba ku nshuro ya mbere, rikazajya rica kuri Kigali Channel Two [KC2], shene ya kabiri ya Televiziyo y’u Rwanda, buri cyumweru kuva saa Mbili kugeza saa Tatu z’ijoro.

Uzatsinda azahabwa amafaranga y’u Rwanda Milioni 50 ndetse anakorerwe Album imwe izakorerwa muri SM1 Music Group ibarizwa muri Sony Music Group.

Gisa ni umwe mu bahanzi biyandikishije muri iri rushanwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .