Benshi mu bari bakurikiranye iby’iki gitaramo batunguwe no kubura uyu mukobwa ku munsi wa nyuma ndetse bituma MC Buryohe akora akazi wenyine mu gihe bari bufatanye nk’ibisanzwe.
Ntabwo benshi bamenye icyari cyihishe inyuma y’ibura ry’uyu mukobwa mu gitaramo cya ‘Kigali Fiesta Live Concert’ cyabaye ku wa Gatandatu tariki 3 Ukuboza 2022.
Mu kiganiro na IGIHE, Bianca yavuze ko yahuye n’uburwayi atasobanukiwe bwatumye atabasha kwitabira iki gitaramo.
Ati “Urumva igitaramo kibura iminsi mike naje kugira ikibazo ndasarara ku buryo ntamenye icyabinteye. Niyo mpamvu mutabashije kumbona muri kiriya gitaramo.”
Bianca avuga ko icyatumye uburwayi bwe bumuyobera ari ukuntu yasaraye gusa nyamara nta kindi kintu yigeze arwara, icyakora ahamya ko kugeza ubu ari koroherwa.
Byari byitezwe ko Bianca ayobora igitaramo cya ‘Kigali Fiesta Live Concert’ cyari cyatumiwemo umuhanzi Joeboy uri mu bakomeye mu Nigeria.
Ni igitaramo ariko kandi cyagaragayemo abahanzi bakomeye mu Rwanda nka; Bruce Melodie, Christopher, Kenny Sol, Bushali, Chris Eazy, Bwiza na Element.
Nubwo yabuze ariko iki gitaramo cyaje kuyoborwa na MC Buryohe afatanyije na MC Anita Pendo bafatanyaga na DJ Phil Peter na DJ Shooter.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!