Nomcebo waririmbye ’Jerusalema’ yatumiwe mu iserukiramuco "Africa in Colors" ryateguwe n’Umunyarwanda

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 25 Nzeri 2020 saa 07:59
Yasuwe :
0 0

Icyamamare Nomcebo Zikode waririmbye Jerusalema ari mu bazatanga ikiganiro mu iserukiramuco ’Africa in Colors ritegurwa n’Umunyarwanda Rugamba Raoul.

Iserukiramuco Mpuzamahanga “Africa in Colors” byari byitezwe ko ribera mu Rwanda muri Werurwe 2020 riza gusubikwa kubera ibibazo bya COVID-19.

Iri serukiramuco ryasubukuriwe kuri internet aho riri kuba hifashishijwe ikoranabuhanga kuva muri Kamena; biteganyijwe ko rizasozwa mu Ukuboza 2020.

Africa in Colors yatumiwemo abantu batandukanye barimo abazatanga ibiganiro, ku ikubitiro Kareem Biggs Burke, mubyara wa Jay-Z uri no mu buyobozi bwa Roc Nation, sosiyete y’uyu muraperi ari mu batanze ibiganiro.

Yatanze ikiganiro ku byo kwigisha urubyiruko ibijyanye n’imikino y’ikoranabuhanga [video game], kurebera hamwe akamaro kayo n’uko yagira uruhare mu iterambere rya Afurika.

Kuri uyu wa Gatandatu, tariki 26 Nzeri 2020, hitezwe ikiganiro ku ruhare rw’umuziki mu iterambere rya Afurika nyuma y’icyorezo cya COVID-19.

Muri iki kiganiro, Nomcebo Zikode waririmbye Jerusalema, indirimbo iri mu zakunzwe cyane azatangamo ikiganiro afatanyije n’abandi benshi.

Bazaganira kandi ku buryo abanyamuziki bo mu bihugu bitandukanye bahuza imbaraga kugira ngo umuziki wa Afurika urusheho gutera imbere ndetse uteze imbere ibihugu byabo.

Ibi biganiro bizatangira saa munani z’amanywa, hatangire abakoresha ururimi rw’Icyongereza nibasoza hakurikireho abakoresha Icyongereza.

Muri ibi biganiro usibye iki cyamamare hateguwe n’abandi bantu bafite amazina akomeye mu muziki wa Afurika bazatanga ikiganiro.

Hitezwe ko nyuma y’ibi biganiro biri gukorwa hifashishijwe ikoranabuhanga, hazakurikiraho ibitaramo byaba ibya muzika ndetse n’ibyo kumurika imideli bikomeye byose byitezwe ko bizaba hifashishijwe ikoranabuhanga.

Rugamba yavuze ko iri serukiramuco baritekereje bagendeye ku kuba imyidagaduro muri Afurika itaratangira kubyazwa umusaruro uhagije ndetse n’abayihuriyemo usanga badafite uburyo bwo guhuza imbaraga.

Yagize ati "Ku Isi yose miliyari ibihumbi bibiri z’amadorali ya Amerika zinjira zivuye mu ruganda rw’imyidagaduro ndetse ni uruganda rutanga akazi ku barenga miliyoni 26. Muri Afurika uru ruganda rwinjiza 2% ugereranyije no ku Isi hose. Ngiyo impamvu yatumye dutekereza uburyo twazamura uruganda rw’imyidagaduro muri Afurika.”

Iri serukiramuco rizitabirwa n’abantu batandukanye bafite aho bahuriye n’imyidagaduro muri Afurika bakazatanga ibiganiro binyuranye mu rwego rwo gushakira hamwe uko uru ruganda rwatanga umusaruro uhagije kuri uyu mugabane.

Abazatanga ibiganiro kuri iyi nshuro ni abagabo n'abagore bafite amazina akomeye mu muziki wa Afurika
Icyamamare Nomcebo Zikode waririmbye Jerusalema azitabira iserukiramuco Africa in Colors, ryateguwe n’Umunyarwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .