Icyahitanye Umuraperi Juice Wrld cyamenyekanye

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 23 Mutarama 2020 saa 03:18
Yasuwe :
0 0

Umuraperi w’Umunyamerika Jarad Anthony Higgins wamamaye nka Juice Wrld, uherutse kwitaba Imana byatangajwe ko yahitanywe no gufata imiti irengeje urugero.

Ku wa 8 Ukuboza 2019 nibwo hakwirakwiye inkuru mu bitangazamakuru bitandukanye ku Isi zivuga ko Juice Wrld yitabye Imana, nyuma y’uburwayi bukomeye bwamufatiye ku kibuga cy’indege cya Chicago (Midway International Airport, Chicago, Illinois) agahita ajyanwa kwa muganga igitaraganya ariko agahita ashitamo umwuka.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 22 Mutarama 2020, Ibiro bishinzwe gukora ibizamini bijyanye n’ubuzima biherereye muri Leta ya Chicago byatangaje ko uyu muraperi yishwe no kunywa imiti igabanya ububabare irengeje urugero. Ariko byemeza ko urupfu rwa Juice WRLD rwabayeho ku bw’impanuka.

Ku munsi Juice yapfiriyeho, Polisi yo mu Mujyi wa Chicago yatangaje ko hari indege ye bwite yaketswemo ibiyobyabwenge ndetse n’imiti igabanya ububabare n’ituma umuntu asinzira.

Muri iyi ndege ngo harimo ivarisi nini basanzemo ibikapu 41 birimo ibintu byaketswe ko ari urumogi n’andi macupa atandatu byaketswe ko harimo imiti igabanya ububabare ndetse n’itera ibitotsi n’imbunda eshatu.

Nta muntu n’umwe muri iyo ndege yari irimo abantu mbarwa wigeze ataka ngo avuge ko iyo varisi ari iye.

Juice Wrld wavutse mu 1998 ababyeyi be batandukanye afite imyaka itatu gusa y’amavuko, icyo gihe se yaragiye asigara arerwa na nyina. Iyo ugerageje kureba mu makuru yagiye amuvugwaho usanga ari umusore wakunze gukoresha ibiyobyabwenge kuva afite imyaka mike.

Mu 2015 ubwo yinjiraga mu mashuri yisumbuye nibwo yakoze indirimbo ye ya mbere yise “Forever”,iki gihe akaba yaritwaga JuicetheKidd.

Uyu musore nyuma yaje guhindura izina ava kuri JuicetheKidd yitwa Juice WRLD kuko yumvaga ko agiye gufata Isi yose kubera injyana ya Hip Hop, iki gihe yari acyifata amajwi akoresheje telefone agashyira indirimbo ze kuri SoundClouds ataratangira kujya muri Studio.

Mu mpera za 2017 nibwo uyu muhanzi yakoze indirimbo “All Girls are the same” yakunzwe cyane, muri Gashyantare 2018 ahita ayikorera amashusho iri no mu zacuranzwe cyane kuri SoundCloud uwo mwaka. Inatuma asinya amasezerano muri Interscope Records yishyuwe miliyoni eshatu z’amadorali ya Amerika.

Indi ndirimbo ye iri mu zakunzwe cyane ni ‘Lucida Dreams’ ndetse na ‘Hate Me’ yafatanyije n’umuhanzikazi Ellie Goulding uri mu bafite izina rikomeye muri Leta Zunze za Amerika.

Juice Wrld yakoreshaga ibiyobyabwenge cyane nk’uko nawe ubwe yakunze kubitangaho ubuhamya mu buryo bweruye. Urupfu rwe rwashegeshe ibyamamare hafi ya byose muri Leta Zunze benshi byababajwe n’uburyo yitabye Imana akiri muto cyane kuko yapfuye afite imyaka 21 y’amavuko.

Reba ‘Hate Me’ ya Ellie Goulding na Juice WRLD

Juice WRLD ngo yishwe n'imiti irengeje urugero yari yanyoye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza