00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Icenova, Racine na Shema Tatoo mu bakoze mu nganzo…Indirimbo nshya za Weekend

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 21 December 2024 saa 02:22
Yasuwe :

Nk’uko bisanzwe bigenda mu mpera za buri Cyumweru, IGIHE ibagezaho urutonde rw’indirimbo nshya z’abahanzi barimo abamaze kugera ku rwego rukomeye n’abakizamuka.

Duhere ku bahanzi bo mu Rwanda.

“Maso Y’ Imisozi” - Icenova ft. B-Threy

Ni indirimbo nshya ya Icenova afatanyije na B-Threy. Muri iyi ndirimbo aba bahanzi baririmba bagaragaza ukuntu umunsi ku wundi umuntu aba ashakisha, rimwe bikanga ubundi bigakunda.

“ Wahala” - Shema Tattoo Feat Kenny sol, Danny nanone

Ni indirimbo nshya ya Shema Tattoo, Kenny sol na Danny nanone. Muri iyi ndirimbo aba basore baba bagaragaza ukuntu hari abasore babaho mu buzima bwo kwiyemera, utwo babonye twose bakadutsinda mu nkumi.

“Bro” - Racine

Ni indirimbo nshya ya Racine uri mu baraperi bagezweho mu Rwanda. Igaruka ku musore wihebye agatangira gukora ibikorwa biteye isoni kubera ubuzima bubi yabayemo akiri muto.

“Zangalewa” - Diez Dola

Ni indirimbo nshya ya Diez Dola. Uyu muhanzi aba aririmba umusore ugira amacenga menshi yo kureshya abagore, ababwira ibintu bitandukanye n’ubuzima bwe bwite abamo.

“Uptrend Cypher 01” Ft Green P, Racine, Zaki, Neg G The General, White Monkey, Z’bra Rwabugiri

Ni Cypher nshya ya Uptrend bahuriyemo na Green P, Racine, Zaki, Neg G The General, White Monkey na Z’bra Rwabugiri. Aba baraperi baba bagaragaza ukuntu injyana ya rap ikunze kwibeshywaho.

“Ndabiciriye” - Murashi Yano Ft Mistaek

Ni indirimbo nshya yahuriyemo abahanzi Murashi Yano na Mistaek. Muri iyi ndirimbo aba bahanzi baririmba bagaragaza impinduka zikunze kubaho mu buzima bw’abakiri bato.

“Narakubonye” - Mami Espe

Ni indirimbo nshya yo kuramya no guhimbaza Imana. Yahimbwe na Mami Espe usanzwe ari umwe mu bahanzi baririmba indirimbo zo guhimbaza Imana. Uyu muhanzikazi aba agaragaza ko Imana ari yo mutabazi ukomeye.

“Mfite Wowe” - Miss DUSA

Ni indirimbo nshya y’umuhanzikazi Miss DUSA. Muri iyi ndirimbo yo kuramya Imana uyu mukobwa aririmba agaragaza ko Imana ari yo byose mu buzima bwa buri munsi.

Indirimbo zo hanze…

“Kawala Ka Amooti” - Ava Peace

“DX3” - DIDI B, MHD

“Drive” - SZA

“J’æ aççepté” Tayc ft. Genezi

“Bundle by Bundle” - Burna Boy

“BAPHI” - Uncle Waffles, Royal Musiq & Mark Khoza ft. CowBoii & Uncool MC

“Bye Bye” - Phina ft Harmonize


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .