Chris Rock yageragezaga gusetsa abantu bitabiriye ibyo birori bitangarizwamo abakinnyi ba filimi bagaragaje ubuhanga kurenza abandi.
Ikinyamakuru Marca gitangaza ko kuva Smith yakora ibyo, nta munsi ushira adatakaje bimwe mu bintu by’agaciro yari afite mbere y’uwo mugoroba dore ko nk’abantu bari basanzwe bamukurikira ku mbuga ze nkoranyambaga bakomeje kugenda bagabanuka urusorongo, mu gihe ku rundi ruhande uwakubiswe bisa n’aho byamuviriyemo umugisha.
Muri ibyo birori Will Smith ni we watangajwe nk’uwahize abandi mu buhanga bwo gukina filimi abikesha uko yitwaye mu yitwa “King Richard."
Nyuma y’uwo munsi yatangiye kugenda atakaza ubukaka bwe n’ikuzo yabaga afite mu bakunzi be kugeza ubwo ubu imibare ya ‘I LOVE SEO’ yerekana ko uyu mugabo yatakaje abamukurikiraga bagera ku 256 110 mu kwezi gushize mu gihe muri Gicurasi yatakaje abagera ku 193 128.
Iyi mibare yo ku rubuga rwa Instagram rukoreshwa na Will Smith, igaragaza ko gukubita urushyi Chris Rock, byamuviriyemo ingaruka zo gutakaza abarumukurikiraniragaho kuko ubu abura abagera ku bihumbi umunani buri munsi dore ko afite abagera kuri miliyoni 64 mu gihe Chris Rock we akurikirwa na miliyoni esheshatu.
Chris Rock yabyungukiyemo
Nubwo byaturutse mu bubabare bwo gukorwa mu matama, gukubitwa urushyi kwe byamuviriyemo gukurikirwa cyane mu buryo budasanzwe aho uyu munyarwenya mu mpera za Werurwe yahise abona abamukurikira bashya bagera kuri 1 155 733 mu gihe ukwezi kwakurikiyeho yabonye abashya bagera ku 261 230 naho muri Gicurasi akunguka abageraku 63 463 mu gihe mu kwezi gushize babaye 62 606.
Uyu mugabo akomeje kugenda amenyekanisha ibitaramo bye bizenguruka Leta ZunzeUbumwe za Amerika abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram ndetse byitezwe ko azanagaragara muri filimi zitandukanye zenda gusohoka zirimo iyitwa “Amsterdam” azahuriramo na Christian Bale, John David Washington hamwe na Margot Robbie.
Nyuma yo gukubita urushyi Chris Rock, Will Smith yifashishije Instagram ye asaba imbabazi ariko kuva ku wa 29 Werurwe, bigaragara ko nta kindi gikorwa arakora yifashishije urwo rubuga.
Will Smith ntiyahombye abamukurikirana gusa kuko nk’ikigo gikomeye cya Netflix gitunganya kikananyuzwaho filimi, nyuma y’ibyabaye cyahise gitangaza ko kigiye guhagarika umushinga wa filimi nshya yitwa “Bright 2” yagombaga kugaragaramo uyu mugabo, ntinyuzwe ku rubuga rwacyo bitewe n’imyitwarire idahwitse yagaragaje.
Hasubitswe indi mishinga myinshi yari ifite aho ihuriye na Smith, irimo filimi zitandukanye nka “Pole to Pole”, “Fast and Loose”, "Bad Boys 4" hamwe n’indi itandukanye yari afitanye n’ibigo nka Sony na Netflix ndetse uyu mugabo yanahagaritswe kuba yakwitabira ibihembo bya Oscars kugeza igihe kitatangajwe.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!