Uwase ubusanzwe ni umuramyi wakuriye mu rusengero ndetse by’umwihariko, ahuza kuririmba no gucuranga ari na cyo gituma mu mihanda ya Kenya yaramaze kwigarurira imitima ya benshi.
Iyo yivuga akunze kugira ati ‘Ndi umuririmbyi, icyo nkora ni uguhimbaza Imana. Umunsi wanjye ntabwo warangira ntaririmbye nubwo hataba imbere y’abantu no gusenga.’
Akomeza avuga ko umurimo wo kuririmba yawutangiye kuva kera akiri muto, uko agenda akura akaza kuwimariramo burundu.
Ati “Natangiye kuririmba kera nkiri umwana mu ishuri ry’abana ryo ku cyumweru. Nagiye muri Kenya numva birakomeye nkumva abantu bazambuza cyangwa se bakantera amabuye, ariko igihe nabigerageje abantu barabikunze. Naravuze nti Mana mfasha.”
Yatangiye kuririmbira mu mihanda ashaka kugarurira abantu icyizere cy’ubuzima
Uyu mukobwa avuga ko kuririmbira mu mihanda ya Kenya bitapfuye kuza ngo abikore nta ntego, ahubwo yashakaga kongera kugarurira abantu icyizere cy’ubuzima.
Ati “Nashatse kuririmbira mu muhanda kubera ko bamwe baba nta cyizere cy’ubuzima, abandi bari kuruhuka, ndavuga nti reka ngende ndirimbire abantu bicaye nyine. Kandi byagenze neza cyane. Ku munsi wa mbere ndirimba icyanshimishije ni uko ubwoba nari mfite nasanze ari ubw’ubusa kuko abantu bishimye.”
Akomeza agaragaza ko ubutumwa uyu munsi bukenewe gutangwa ari, ari ubwo guha abantu icyizere. Ati “Iyo uririmbye indirimbo zibahumuriza birabafasha cyane. Kubabwira ko Imana iriho kandi badakwiriye kwiheba bakarekura.’’
Avuga ko yaririmbye mu nsengero yagera aho akaruha ndetse akabireka kubera kubura umusaruro w’ibyo yakoreye.
Ati “Icyo gihe ni bwo nagize igitekerezo cyo kuririmba mu mihanda muri Kenya. Uyu munsi mfite ibyiringiro ndumva ko hari ikintu Imana iri kumbwira gukora, mfite icyizere cy’umuziki numva ko umuhamagaro undimo. Ntabwo nzareba hirya no hino ndi kureba ku Mana n’umuziki.’’
Iyo umubajije inzozi afite, uyu mukobwa akubwira ko ashaka kuba umuhanzi ukomeye ku ruhando mpuzamahanga, agakomeza gutanga ubutumwa mu buryo bwagutse kurusha uko abikora uyu munsi.
Ati “Inzozi zanjye ni ukuba umuhanzi mpuzamahanga utaririmbira muri Kenya cyangwa mu Rwanda gusa, nshaka kuba umuririmbyi mpuzamahanga uhimbaza Imana buri gihe.’’
Uyu mukobwa avuga ko atunzwe no gucuranga umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana ku mihanda muri Kenya. Ati “Ndi ubuhamya. Hari ibyo Imana yankoreye bitangaje. Iyo ndi guhimbaza mba nshima imirimo y’Imana cyane.’’
Reba Vanissy Uwase, ari kuririmbira mu mihanda ya Kenya
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!