00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyo wamenya kuri ’The incubation’, filime nyarwanda igaruka ku icuruzwa ry’abantu

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 4 December 2024 saa 01:27
Yasuwe :

Mu mpera z’icyumweru gishize, CANAL+ binyuze kuri shene yayo ya ZACU TV, yamuritse filime nshya yitwa The Incubation, iri muri filime nke mu Rwanda ziri mu zizwi nka ‘Action Films’ cyangwa se izo benshi bazi nk’iz’imirwano’ mu Kinyarwanda.

Umuhango wo kumurika iyi filime wabereye muri CANAL Olympia Rebero ku wa Gatanu tariki 29 Ugushyingo 2024. Iyi filime yakozwe na ZACU Entertainment ku bufatanye na Greenland Pictures.

Ni filime igaruka ku musore w’indwanyi witwa Nelson umenya ko mu kigo cy’ishuri ryisumbuye hakorerwamo ubucuruzi bw’abana b’abanyeshuri. Ni nyuma y’igihe kiba gishize muri icyo kigo habaho imfu za hato na hato kuri bamwe mu bahiga ndetse abandi bakaburirwa irengero mu buryo bw’amayobera.

Ku bufatanye na bamwe mu banyeshuri biga muri iki kigo, Nelson yiha umukoro wo kuburizamo umugambi w’ubucuruzi bw’abanyeshuri karundura buba buteganyijwe mu mugoroba umwe muri iki kigo, bwari gusiga benshi mu banyeshuri baburiwe irengero.

Umuyobozi Mukuru wa ZACU Entertainment, Wilson Misago, yavuze ko igitekerezo cyo gukora iyi filime cyaturutse ku biganiro yagiranye na Deus Sangwa wa Greenland Pictures ahagana muri 2023.

Ati "Nishimiye ko iki gitekerezo twagishyize mu bikorwa ku bufatanye bwabayeho hagati ya ZACU Entertainment na Greenland Pictures. The Incubation ni filime twizeye ko izaryohera benshi mu bakunzi ba sinema nyarwanda, ndetse turifuza kuyigeza ku rwego mpuzamahanga, kuko ibumbatiye ubutumwa bukomeye.”

Iyi filime mu myandikire yayo yibanda ku gukumira icuruzwa ry’abantu n’ingaruka rigira ku muryango mugari, cyane ko ari kimwe mu bintu bikunze kugarukwaho cyane cyane mu bihugu bikiri mu nzira y’Amajyambere.

Sophie Tchatchoua, Umuyobozi Mukuru wa CANAL+ Rwanda, yagaragaje ko guha umwanya ibihangano by’Abanyarwanda biri mu ntego zatumye CANAL+ Group ifungura shene ya ZACU TV muri 2022.

Ati “Ubwo CANAL+ Goup yamurikaga ZACU TV mu 2022, twari dufite intego yo guteza imbere ibyakorewe mu Rwanda. Iyi filime ubwo izaba igiye gutambuka kuri ZACU TV, shene ya 3 kuri CANAL+, abakiliya barenga miliyoni umunani hirya no hino muri Afurika bazayireba. Ni amahirwe akomeye yo kugeza ibihangano by’Abanyarwanda ku rwego mpuzamahanga.”

Deus Sangwa, wayoboye ifatwa ry’amashusho y’iyi filime, yashimiye cyane abakinnyi n’itsinda ryose ryagize uruhare mu gutunganya The Incubation. Yatangaje ko iyi filime izatangira kwerekanwa muri CANAL Olympia guhera tariki 06 Ukuboza, asaba abantu kugura amatike hakiri kare kugira ngo bazitabire.

‘The Incubation’ ni filime irimo abakinnyi bakomeye muri sinema nyarwanda barimo nka Irunga Longin, Mazimpaka Kennedy, Prince Ganza akaba ari nawe mukinnyi w’imena, Gihozo Nshuti Mireille, Rukundo Chantal, Muniru Habiyakare n’abandi.

Reba agace gato k’iyi filime

Deus Sangwa ubwo yamurikaga itsinda bakoranye mu itunganywa rya filime ya The Incubation
Abantu banyuranye bari bitabiriye imurikwa rya filime ya The Incubation
Deus Sangwa, wayoboye ifatwa ry'amashusho ya filime 'The Incubation' ubwo yavugaga kuri iyi filime
Umuyobozi ushinzwe gahunda kuri ZACU TV, Frank Kanyamurera, yavuze ko The Incubation izatambuka kuri CANAL+ mu Ukuboza
Umuyobozi Mukuru wa CANAL+ Rwanda, Sophie Tchatchoua, yatangaje ko ZACU TV ari shene yashyizeho kugira ngo iteze imbere filime zakorewe mu Rwanda
Umuyobozi Mukuru wa ZACU Entertainment, Wilson Misago avuga ko filime ya The Incubation izagezwa ku rwego mpuzamahanga, kuko ifite ubutumwa bukomeye
The Incubation ni filime irimo abakinnyi bakomeye muri sinema nyarwanda
Uhereye iburyo, Umuyobozi Mukuru wa ZACU Entertainment, Nelly Wilson Misago, Umuyobozi Mukuru wa CANAL+ Rwanda, Sophie Tchatchoua na Deus Sangwa, wakoze filime ya 'The Incubation'

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .