Igaragaza urubanza rw’uruhimbano (Mock trial) ku byaha bishinjwa Sean “Diddy” Combs. Muri uru rubanza rwahimbwe, abacamanza 12 basuzuma ibimenyetso bimushinja n’ibimugira umwere.
Hanyuma bagirana ibiganiro kuri izo mpaka, bakemeza niba Diddy ari umwere cyangwa afite uruhare mu byaha ashinjwa.
Muri ibyo biganiro, hari ingingo nyinshi z’ingenzi zaganiriweho. Icya mbere ni uko abashinjacyaha bagomba kwerekana niba Diddy, yarungukiye mu bikorwa bifitanye isano no gusahura no gushora abantu mu bikorwa by’ubusambanyi.
Indi ngingo ni ijyanye no kuba abakobwa bivugwa ko uyu mugabo yasambanyije cyangwa akabakoresha ibindi bikorwa byerekeye imibonano mpuzabitsina, baba barabikoze nta gahato.
Abamushinja muri iyi filime ni abakobwa batatu bigeze gukundana na we, kandi bamwe muri uru rubanza bibaza niba koko harabayeho kwemera gukora ibikorwa yabakoreshaga cyangwa niba harimo igitutu cyatumaga abo bakobwa babikora batabishaka.
Ikindi cyaganiriweho ni ikibazo cy’ivangura rishingiye ku ruhu. Umunyamategeko wa Diddy, Marc Agnifilo, avuga ko abashinjacyaha bari kugerageza gusenya uyu mugabo w’umwirabura wateye imbere. Ibi byatumye bamwe mu bacamanza bagira impungenge ku buryo urubanza rugenda.
Umwanzuro w’uru rubanza ugaragara muri iyi filime, ugaragaza ko urubanza nyir’izina ruzaba muri Gicurasi 2025, rushobora kuzagorana ku bashinjacyaha.
Bigaragazwa kandi ko hashobora kuzabaho ukutumvikana kw’abacamanza.
Iyi filime yagiye hanze mu gihe uyu mugabo amaze iminsi aregwa ubutitsa n’abagore n’abagabo bamushinja kubafata ku ngufu no kubakoresha ibikorwa biganisha ku mibonano mpuzabitsina.
Ikirego giheruka n’icy’umugabo w’umufotozi uheruka kuvuga ko Diddy yamukoresheje ibikorwa by’imibonano amwizeza kumugira igitangaza mu ruganda rw’imyidagaduro muri Amerika.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!