Mu butumwa yatambukije mu buryo bw’amashusho, Tay C yagize ati “Nshuti zanjye zo mu Rwanda, ku nshuro ya mbere ngiye kubana namwe ku wa 30 Nyakanga nzataramira i Kigali, mwitegure bikomeye ibintu byose bizagende neza.”
Uyu muhanzi utegerejwe i Kigali ni umunya Cameroon wavukiye mu Bufaransa ku wa 2 Gicurasi 1996.
Ubwo yari amaze kwimukira mu Mujyi wa Paris mu 2012, nibwo Tay C yatangiye umuziki. Ku wa 30 Gicurasi 2017 nibwo uyu musore yasohoye Mixtape y’indirimbo icumi yise ‘Alchemy’.
Mu 2018, Tay C yasohoye Mixtape ye ya kabiri yise ‘H.E.L.I.O.S’, nyuma uyu musore yaje gusinya mu nzu isanzwe ifasha abahanzi yitwa H24.
Iyi studio niyo yakoreyemo album ye ya mbere yise NYXIA iza gusohoka mu 2019, iyi ikaba ari nayo yatumye izina ry’uyu muhanzi rimenyekana ku rwego mpuzamahanga mbere y’uko asohora iyitwa ‘Fleur froid’ yasohoye mu 2020.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!