Netflix yashyize hanze agace gato ka ‘Squid Game’ ku wa Kane tariki 19 Nzeri 2024, ndetse biteganyijwe ko iyi filime y’uruhererekane izajya hanze ku wa 26 ukuboza uyu mwaka.
Mu gace gato kagiye hanze Lee Jung-jae ukinamo ari Seong Gi-hun ari nawe utsinda bagenzi be muri ‘season’ ya mbere, agaruka muri uyu mukino wo gupfa no gukira ariko akaza ashaka kwihorera ku bateguye umukino ndetse ashaka ko bawuhagarika bubi na bwiza.
Amashusho agaragaza Gi-hu yinjira aho abakinnyi baba barara yambaye imyambaro yo gukinana y’icyatsi ndetse na nimero ye 456.
Season ya kabiri y’iyi filime yamaze imyaka itatu ikorwaho nyuma yaho Gi-hun mu ya mbere yari yegukanye miliyari 4,56 z’ama-won[angana na miliyoni 38$].
Aya mashusho ya ‘season’ ya kabiri yafatiwe rimwe n’ay’iya gatatu ndetse n’iya nyuma izajya hanze mu 2025.
Hwang Dong-hyuk wanditse iyi filime yavuze ko yishimiye kongera kugaruka mu mukino wa Squid Game. Ati “Byari hafi imyaka itatu kuva ‘season’ ya mbere yishimiwe ku isi yose[...] ntabwo nakwizera ko nagarutse mu Isi ya Squid Game. Nibaza ukuntu muziyumva kongera kugaruka muri ‘Squid Game’ nyuma y’imyaka itatu.”
Season ya mbere ya ‘Squid Game’ yatwaye ibihembo bitanu bya Emmys mu 2022.
Mu mwaka ushize hari hagiye hanze Squid Game yaje mu yindi sura ikinwa ari ‘Reality TV Show’ cyangwa se ‘Umukino wa nyawo’. Yari yiswe ‘‘Squid Game: The Challenge” irimo abakinnyi 456 aho bahatanira miliyoni $4,56.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!