00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyo wamenya kuri Safi Eric, murumuna wa Bad Rama waragijwe The Mane Music

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 8 Kamena 2021 saa 07:52
Yasuwe :
0 0

Uwavuga ko The Mane iri mu izuka ntiyaba ari kure y’ukuri! Mu minsi ishize iyi nzu isanzwe ifasha abahanzi yari yahindutse iciro ry’imigani, ariyo ibanza ku mpapuro z’ibinyamakuru by’imyidagaduro mu Rwanda kubera ibibazo byari byayibayemo uruhuri.

Abahanzi bari bayisigayemo bakomeye (Marina na Queen Cha) kimwe n’uwari umujyanama wabo Aristide Gahunzire basezereye mu gihe kimwe.

Byari ibihe bigoye muri The Mane Music ndetse n’umuyobozi wayo Bad Rama, ibi byose byabayeho atari no mu Rwanda.

The Mane Music yari isigaye nta muyobozi, yari imaze no kuvamo abahanzi bose byavugwaga ko bari bafite amasezerano.

Buri wese mu bakurikiranira hafi umuziki w’u Rwanda yibazaga niba atari irindimuka rya The Mane Music. Icyakora mu buryo butunguranye, Bad Rama yaje gutangaza ko murumuna we Safi Eric ariwe aragije inshingano zo kuyobora inzu ya The Mane Music.

Safi Eric, umwe mu bajyanama bakiri bato bagaragaye mu muziki w’u Rwanda, akaba murumuna wa Bad Rama, kugeza ubu niwe waragijwe inzu ya The Mane Music isanzwe ifasha abahanzi barimo na Marina wayigarutsemo.

Uyu musore w’imyaka 25 ni umwana wa gatanu mu muryango w’iwabo akaba murumuna wa Bad Rama bwa gatatu nyuma y’abakobwa babiri barimo hagati.

Safi Eric yarangije amashuri yisumbuye mu yahoze ari ETO Kicukiro ‘IPRC Kigali TSS’ aho yize ubukanishi. Kuva arangije kwiga amashuri yisumbuye yisanze mu myidagaduro ndetse n’inshingano za The Mane Music.

Nubwo ari mushya nk’Umujyanama wa The Mane Music, yatangiye kujya mu myidagaduro akiri ku ishuri.

Abo biganye bamwibukira cyane ku irushanwa rya Miss IPRC Kigali TSS yateguye mu 2016, rikaba rimwe mu marushanwa y’ubwiza yagenze neza mu mashuri yisumbuye.

Byari ibintu bigoye igihe uyu musore yaragizwaga inzu ya The Mane Music kuko mukuru we yamuhaye inshingano muri sosiyete yari imeze nk’urugo rutagituwe.

Akimara gufata inshingano zo kuyobora The Mane, Safi Eric avuga ko afatanyije na mukuru we baharaniye ko Marina atabacika.

Kugarura uyu muhanzikazi, Safi Eric asanga yari iturufu ikomeye yo kugarura icyizere mu bantu ko The Mane Music ntaho yigeze ijya.

Safi Eric yabwiye IGIHE ko impamvu batifuje ko Marina agenda, ari uko hari ibyo bari batararangiza mu mishinga batangiranye cyane ko ariwe muhanzi wa mbere winjiye muri The Mane Music.

Ati “Marina hari imishinga myinshi twari dufitanye, hari aho twifuzaga ko agera, yari agiye tutabirangije!”

Uyu musore avuga ko nta kizamugora mu kureberera inyungu za The Mane Music ya mukuru we, kuko ari umushinga n’ubusanzwe batangiranye.

Ati “Ni uko mumbonye ubu ariko kuva The Mane yabaho nari nshinzwe guhuza ibikorwa byayo.”

Safi Eric avuga ko nta kibazo abona cyo kuba agiye kuyobora The Mane mu gihe mukuru we unayishoramo akayabo adahari.

Avuga ko nk’abavandimwe aho mukuru we yaba ari hose baba bavugana umunsi ku wundi ku buryo nta cyakwangirika.

Ku ikubitiro agifata inshingano muri The Mane, Safi Eric yahise asohora indirimbo nshya ya Marina bise “I am sorry!”.

Safi Eric wahawe inshingano zo kureberera inyungu za The Mane Music
Marina, inkingi ya mwamba muri The Mane Music isigaranywe na Safi Eric
Safi Eric ni murumuna wa Bad Rama

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .