Ibyo wamenya kuri Rugangura Axel, umwe mu banyamakuru bamamaye kubera kogeza umupira

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 2 Gicurasi 2020 saa 12:12
Yasuwe :
0 0

Axel Rugangura ni umwe mu banyamakuru bakunzwe n’abatari bake kubera ubuhanga afite mu kogeza umupira w’amaguru kuri ubu akaba akora mu kigo cy’igihugu cy’itangazamakuru (RBA).

Rugangura kimwe n’abandi banyarwanda bari mu buhungiro, yavukiye i Bujumbura tariki 30 Gicurasi 1988, amashuri abanza yayigiye mu Mujyi wa Kigali ku ishuri ribanza rya APAPER, icyiciro rusange acyigira kuri IPM (Institut Paroissial de Mukarange), ikindi cyiciro acyigira muri APADE.

Kaminuza, Rugangura yayize mu yahoze ari NUR (National University of Rwanda) mu ishami ry’itangazamakuru n’itumanaho rizwi nka SJC (School of journalism & Communication), aharangiza muri 2012.

Uyu musore wakuriye ku Kicukiro avuga ko yakunze umupira akiri muto bitewe n’uko bari baturanye n’ahantu berekaniraga umupira bityo akura akunda kuwureba.

Aha yareberaga imipira niho yahuriye na Mpamo Thierry wakundaga uko Rugangura yaganiraga ibijyanye n’imipira aho bareberaga.

Uko ni ko yamujyanye kuri Contact FM, ariko atangira ameze nk’uwimenyereza umwuga nubwo yari afite impano. Muri uru rugendo Rugangura yanyuze kuri Radio Autentic mbere y’uko ajya mu kwimenyereza umwuga (internship) kuri KFM, radiyo yari mu zigezweho muri icyo gihe.

Uku kwimenyereza kurangiye Rugangura yaje kwerekeza kuri Flash Fm aho yanamenyekaniye cyane aza kuhava yerekeza kuri Radio Rwanda, agikorera kuva mu myaka ine ishize.

Usibye kuba yarakuze akunda bamwe mu banyamakuru bari bakomeye b’imikino, iyo uganira na Rugangura akubwira ko yumvaga yifitemo inyota yo kuzatera ikirenge mu cyabo.

Nubwo yogeza neza cyane umupira, Rugangura ntabwo yigeze akina umupira ahubwo yakinnye Karate

Rugangura yakinnye umupira ari umwana muto bisanzwe ku buryo nta ntego yigeze agira yo kuzaba icyamamare kuko yahisemo gukina Karate.

Karate nayo ntabwo Rugangura yayitinzemo nyuma yo kubona umukandara w’Ubururu yahise abivamo akomeza gukurikirana iby’amasomo ndetse n’itangazamakuru muri rusange.

Nubwo ariko atigeze akina umupira w’amaguru ahamya ko afite impano yo kuwogeza no kuvuga amakuru y’imikino.

Uko yigeze gusinya amasezerano kuri Radio 10 umunsi wo gutangira akazi agasubira kuri Flash FM

Rugangura Axel avuga ko igihe yari kuri Flash Fm we na Rugimbana Theogene, bakoranaga, hari igihe Radio 10 yabifuje ndetse banajyayo bumvikana n’ubuyobozi.

Ahamya ko yavuye kuri Radio 10 asinye amasezerano. Ati” Hari ku wa Gatanu ndabyibuka nsinya amasezerano, nagombaga gutangira akazi ku wa Mbere.”

Icyo gihe ngo yaje gutaha agisha inama abantu batandukanye barimo n’umubyeyi we bamusaba kuba yaguma kuri Flash FM, bityo wa munsi yagombaga gutangiriraho akazi yumvikana kuri Flash FM nubwo yari yamaze gusinya amasezerano kuri Radio 10.

Avuga ko ntacyo yishinja kuko icyo gihe nta kintu yari yahawe ku buryo wenda yavuga ko yahemutse. Ati” Icyo gihe sinahemutse rwose ntakintu bari bampaye rero nta n’icyo nicuza.”

Rugangura yogeje imikino myinshi ariko ngo ntazibagirwa uwo Rayon Sports yatsinzemo APR FC igitego kimwe ku busa cyatsinzwe na Sarpong kuri Penaliti.

Iyo umubajije umunyamakuru bakoranaga bagahuza, Rugangura avuga ko Rugimbana bari bamenyeranye cyane ku buryo byabafashaga guhuza, ariko kandi n’abo bakorana ubu barimo Patrick [Patty] Habarugira na Kwizigira Claude na bo ngo bamaze kumenyerana ku buryo iyo bari gukorana nta kibazo rwose.

Ikiganiro na Rugangura Axel

Rugangura Axel azwi mu kogeza imipira
Rugangura Axel ni umwe mu banyamakuru b'imikino bamaze kugira abakunzi benshi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .