00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyo wamenya kuri Rifi Entertainment ikataje mu gufasha abanyamideli (Amafoto)

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 23 March 2025 saa 03:08
Yasuwe :

Inzu ifasha abanyamideli ya Rifi Entertainment irakataje mu gufasha abamurika imideli, ndetse abayitangije bihaye intego yo kuba uyu mwaka ugomba kurangira hari benshi bagejeje ku isoko mpuzamahanga.

Ibi iteganya ku bikora by’umwihariko binyuze muri “RIFI Models Management’’ iyishamikiyeho. Aho abamurika bagenda bakora mu mpande zose z’isi cyane ko bafite amashami atandukanye arimo n’iryo bafite muri Amerika.

Ri Kon Yocan watangije “RIFI Models Management’’, yabwiye IGIHE bamaze kugaragara mu bikorwa bitandukanye by’umwihariko no mu ndirimbo z’abahanzi zirimo nka “Plenty Love” ya The Ben, “JUGUMILA ya Chris easy, Phil Peter na Kevin Kade, “Radio” ya Alyn Sano, “Amanota” ya Danny Nanone n’izindi nyinshi.

Avuga ko abanyamideli ba RIFI Models bitabiriye amarushanwa atandukanye kandi bakayegukana, bitewe n’ubuhanga bwo kumurika imideli bagiye bagaragaza. Muri ayo harimo Rwanda Global Top Model, Supramodel na CCA. Bagaragaye kandi no mu birori bya “The Stage Fashion Showcase” biheruka kuba.

Ri Kon Yocan ikindi nka Rifi Models Management ubwayo bagiye gukomeza kumurikira abanyarwanda bifitemo impano.

Ati “Tuzakomeza kugaragaza abanyarwanda, abana bifitemo ubuhanga budasanzwe mu kumurika imideli bikozwe bikozwe natwe mu birori dutegura. Ikindi dushaka gukomeza kwambutsa imipaka abanyamideli bacu, bakagaragara ku rwego mpuzamahanga mu birori bikomeye. Uyu mwaka badufitiye byinshi byiza kandi bitangaje bitamenyerewe mu Rwanda.”

Uretse abanyamideli Rifi Entertainment isanzwe itegura ibirori bya ‘Rifi Dance And Fashion Show’ bigaragaramo abanyempano batandukanye.

Ifasha kandi ababyinnyi, abaririmbyi n’abakora muri serivisi zitandukanye, kuko Rifi Entertainment ishamikiyeho Rifi Models Management, Rifi Dance, Rifi Design na Rifi Protocol And Service.

RIFI Models Management ni imwe mu nzu zifasha abanyamideli batandukanye
RIFI Entertainment irakataje mu gufasha abanyamideli
Muri Gashyantare uyu mwaka abinyumvamo impano yo kumurika imideli nabo bazahabwa rugari babe batoranywamo abahize abandi
Bamwe mu banyamideli ba RIFI Models Management
Abanyamideli batandukanye bagiye bahabwa rugari binyuze muri RIFI Models Management ishamikiye kuri RIFI Entertainment
Abanyamideli bujuje ibisabwa muri uyu mwaka bashobora kuzagira amahirwe yo gukorana na RIFI Models Management
Abanyamideli bagiye bafashwa mu kugaragaza impano zabo mu birori bitandukanye bikomeye
Aba banyamideli ni bamwe mu babigize umwuga ba RIFI

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .