Uyu mugabo azwi cyane kubera ikigo cy’imari yashinze cyitwa ‘Bills-Micro credit Ltd’ kiri mu bikomeye muri Ghana.
Mu kiganiro aherutse kugirana na kimwe mu bitangazamakuru by’iwabo muri Ghana, Quaye, yavuze ko ubwo yari arangije amashuri yisumbuye, yari umusore ushakisha ubuzima bugoye binyuze mu gucururiza ku muhanda, ibizwi nko kuzunguza, akazi yakoreraga mu Mujyi wa Accra.
Agize imyaka 22, Quaye yari amaze gukusanya amafaranga make yamufashije kubona visa yo kwerekeza mu Bwongereza aho yakuye ubutunzi afite uyu munsi.
Mu 2019 nibwo benshi bamenye uyu mugabo ubwo yari amaze gushinga ‘Quick Angels Limited.’ Iki kigo cyateye inkunga imishinga itandukanye, cyakomeje gukura kugeza ubwo yaje kugihindurira izina acyita ‘Bills-Micro credit Ltd’.
Ku wa 21 Werurwe 2025, Quaye yizihizaga isabukuru y’imyaka 40 y’amavuko, ibirori yatumiyemo abarimo Davido, Diamond, Sarkodie, umukinnyi wa filime ukomeye muri Nigeria Richard Mofe Damijjo, King Promise, Stonebwoy, Kidi n’abandi bakinnyi ba filime barimo Rita Dominic na Ramsey Nouah.
Ku rutonde rw’abo yatumiye kandi harimo na Perezida wa Ghana, John Dramani Mahama, Aliko Dangote ukize kurusha abandi muri Afurika n’abandi bafite amazina yihagazeho.
Mu rwego rwo kwizihiza isabukuru ye y’amavuko, Quaye yahise yihemba indege ye bwite ndetse n’imodoka yo mu bwoko bwa Bugatti iri mu zihenze ku Isi.








TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!