00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyo wamenya kuri Nadia Umutoniwase, umukinnyi wa filime wifuza kuba Nyampinga

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 14 Gicurasi 2021 saa 09:07
Yasuwe :
0 0

Nadia Umutoniwase ni inkumi imenyerewe muri sinema nyarwanda by’umwihariko muri filime yitwa ‘Umuturanyi’ ya Clapton Kibonke, kuri ubu ari guhatanira ikamba ry’ubwiza mu irushanwa rya ‘Miss Global Beauty Rwanda’.

Uyu mukobwa yarangije amashuri yisumbuye muri ‘Ecole Secondaire St Joseph le Travailleur’, mu bijyanye n’ikoranabuhanga.

Mu kiganiro na IGIHE, uyu mukobwa yavuze ko yatangiye kwinjira muri sinema mu 2020 ahereye muri ‘Makanika comedy’, nyuma aza kugaragara muri ‘Natacha Series’ hanyuma aza kwinjira mu ‘Umuturanyi’ ya Clapton Kibonke yatumye amenyekana cyane.

Umutoniwase yavuze ko impano yo gukina filime yatangiye kuyibonamo kuva mu bwana nubwo atari ibintu yahise yitabira.

Kimwe n’abandi bakobwa batari bake, yakuze nawe akunda amarushanwa y’ubwiza, ati “Nakuze ndi umuntu ukunda amarushanwa y’ubwiza mu mezi ashize nza gufata icyemezo cyo kwiyamamaza kandi nizeye ko nshobora no kuritwara kuko nifitiye icyizere.”

Muri uyu mwaka nibwo Umutoniwase yafashe icyemezo cyo kwitabira irushanwa rya ‘Miss Global Beauty Rwanda’.

Kwitabira amarushanwa y’ubwiza kandi asanzwe ari umukinnyi wa filime, Umutoniwase avuga ari ibintu byuzuzanya.

Mu minsi ishize ikigo cya Embrace Africa cyashyize hanze abakobwa 33 bagomba gutoranywamo batatu bari guhatana mu irushanwa rya Miss Global Beauty Rwanda.

Abazitwara neza bazahagararira u Rwanda mu marushanwa y’ubwiza arimo Miss Tourism Global rizabera mu Bushimwa, Miss Africa Golden rizabera muri Turikiya na Miss Culture International rizabera muri Afurika y’Epfo.

Kimwe mu byasabwaga ku mukobwa ushaka kwitabira aturutse mu Rwanda harimo kuba afite imyaka iri hagati ya 18 na 25, kandi akaba afite ubwenegihugu bw’u Rwanda, anafite uburebure bwa 1.64 kuzamura. Ikindi agomba kuba atarengeje ibilo 80.

Miss Tourism Global izaba muri Nzeri uyu mwaka, Miss Africa Golden ibe hagati ya Ukwakira na Ugushyingo mu gihe Miss Culture International yo igihe izabera kitaramenyakana neza ariko nayo ni mu mpera z’uyu mwaka.

Ushaka kumushyigikira wanyura hano

Nadia Umutoniwase amaze kumenyerwa muri sinema nyarwanda by’umwihariko muri filime ‘Umuturanyi’ ya Clapton Kibonke
Nadia Umutoniwase wamenyekanye muri filime nyarwanda ari guhatanira ikamba ry'ubwiza
Umutoniwase amenyerewe muri filime 'Umuturanyi' aho akina nk'Umuganga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .