00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyo wamenya kuri Loyiso Madinga, Umunyarwenya wo muri Africa y’Epfo ugiye gutaramira i Kigali

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 16 May 2022 saa 06:22
Yasuwe :

Umunyarwenya Loyiso Madinga wo muri Africa y’Epfo ni umwe mu batumiwe mu gitaramo cya Seka Live gitegurwa na Arthurnation, sosiyete ya Nkusi Arthur kikazabera i Kigali ku wa 28 Gicurasi 2022.

Iki gitaramo gikunze gutumirwamo abanyarwenya mpuzamahanga, kuri ubu utahiwe akaba Loyiso Madinga wo muri Africa y’Epfo.

Madinga asanzwe ari umunyarwenya, umukinnyi n’umwanditsi wa filime akaba n’umushyushyarugamba ukomeye ku rwego rwa Afurika, aho afatwa nk’umwe mu bazamuye Ibendera ry’Igihugu cye mu ruhando mpuzamahanga mu bijyanye no gusetsa.

Yavutse mu 1987, akaba amaze imyaka irenga icumi mu mwuga wo gusetsa abantu mu birori bitandukanye.

Uyu mugabo yavukiye mu muryango wifashije, Se yari umuganga mu gihe nyina adakunze kugarukwaho cyane.

Inshuro nyinshi mu biganiro n’abanyamakuru, Madinga ahamya ko yakuze arebera kuri Eddie Murphy mu mwuga ndetse bikaba mu byaramuteye imbaraga zo gushaka kuba umunyarwenya w’icyamamare ku Isi.

Izina rye ryarushijeho gukura mu 2019 ubwo yagaragaraga muri filime yiswe ’Comedians of the world’ yasohotse muri uwo mwaka iranamamara cyane, ndetse yanongeye kugaragara muri filime yiswe ’Queen Sono’ yasohotse mu 2020. Izi filime zombi zatambutse kuri Netflix.

Uyu mugabo azataramana n’abandi banyarwenya barimo; Carl Joshua wo muri Zimbabwe, Japhet na Etienne bazwi muri Bigomba guhinduka, Nimu Roger, Merci n’abanyarwenya bashya bamaze iminsi bigaragaza mu bitaramo byiswe ‘Merci & Gen Z’.

Ubuyobozi bwa Arthurnation itegura ibitaramo bya ‘Seka Live’ bwabwiye IGIHE ko amakuru y’abandi banyarwenya bataratangazwa, aho igitaramo kizabera ndetse n’ikiguzi cy’itike yo kwinjira bizatangazwa mu minsi iri imbere.

Loyiso Madinga yamenyekanye kurushaho muri filime Comedians of the world na Queen Sono zamamaye cyane kuri Netflix
Loyiso Madinga ari mu banyarwenya bakomeye muri Africa y'Epfo ku mugabane wa Africa muri rusange
Loyiso Madinga watumiwe muri Seka Live, ari mu banyarwenya bategerejwe gutaramira i Kigali

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .