Ni indirimbo yagiye hanze tariki 27 Nzeri 2024, yakozwe mu buryo bw’amajwi na Prince Kiiiz, ni mu gihe amashusho yakozwe na Director C. Yakozwe mu gihe cy’amezi arenga atatu, hagamijwe ko ijyanisha n’ubutumwa uyu muhanzikazi yaririmbyemo.
Lisaa yasobanuye ko kwinjira mu muziki byatewe ahanini no kuba ari nzozi yakuranye.
Ati "Navuga ko niyumvisemo umuziki kuva nkiri muto. Nakundaga kuririmba rimwe na rimwe mu rugo, kandi nkakunda kubwira ab’iwacu ko nzakora umuziki, none inzozi zabaye impano."
Yavuze ko uko yagiye akura, ni nako yagiye ashyira imbaraga mu kwiga indirimbo z’abahanzi banyuranye, kugeza ubwo yiyeguriye umuziki.
Uyu mukobwa yasobanuye ko yinjiye mu muziki ashaka gushyira itafari rye ku muziki w’u Rwanda.
Ati "Njye gutanga umusanzu wanjye mu ruganda rw’umuziki w’u Rwanda. Hari benshi mu bakobwa bakoze umuziki ndetse n’ubu bakirimo bagaragaza imbaraga zihambaye. Rero, njye gushyiraho itafari ryanjye."
Lisaa avuga ko ubuzima yakuriyemo, no kuba umuryango we waramushyigikiye ’biri mu byatumye ninjira muri Muzika’".
Inkuru y’indirimbo ye iratangaje!
Lisaa yavuze ko yagize inshuti zakundanye igihe kinini, Kandi zigahana amasezerano yo kubana akaramata.
Ati "Aha niho nahereye nandika iyi ndirimbo. Narebye uburyo bw’urukundo rwabo, ndugereranya no kubana n’umukunzi wawe akaramata."
Ni indirimbo avuga ko idasanzwe mu rugendo rwe rw’umuziki, kuko ifunguye itangiriro rya ’paji nshya mu buzima bwanjye’.
Ati "Nawe urabyumva ko idasanzwe, kuko itangije ubuzima bushya wanjye niba ariko navuga. Ni indirimbo yatumye ndotora inzozi zanjye. Rero ntisanzwe"..
Teta Lisaa yavutse ku wa 17 Ukuboza 1998. Amashuri abanza yize kuri Ecole Primaire de Kimisagara naho ayasimbuye ayiga kuri Saint Philippe. Yiga kaminuza muri Mount Kenya, Ishami rya Nairobi mu Ishami rya ’Pschologie’. Ni umwana wa Kane mu Bana batanu (Bose ni abakobwa).
Avuga ko akunda gusoma ibitabo, kureba Filime, gutembera ahantu hantu ahanini bitewe n’uko mu mashuri yisumbuye yize ’Tourism’.
Reba indirimbo Lisaa yise “Forever”
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!