Ibyo wamenya kuri Kamaliza, umuhanzikazi w’icyitegererezo kuri benshi umaze imyaka 24 atabarutse

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 5 Ugushyingo 2020 saa 09:49
Yasuwe :
0 0

Kamaliza ufite amateka yihariye mu muziki akaba umunyabigwi n’icyitegererzo kuri benshi mu bato binjira mu muziki amaze imyaka 24 yitabye Imana.

Uyu muhanzikazi yamenyekanye bikomeye mu ndirimbo nka "Laurette", "Umutoni", "Intare" n’izindi yakundishije benshi mu bakibyiruka umuziki. Ni umunyabigwi ufatwa nk’icyitegererezo ku batari bake binjira mu muziki.

Mutamuliza Annonciata yavutse ku itariki ya 25 Werurwe 1954 kuri Rusingizandekwe Léandre na Mukarushema Bernadette. Yavukiye ku musozi wa Rukara muri Runyinya, ubu ni mu Karere ka Nyaruguru.

Mu 1959 we n’umuryango we bahungiye mu Ngagara i Burundi ari naho yize amashuri abanza. Mu 1968, nyina yitabye Imana bituma se amwohereza kwa mukuru we witwa Ana Mariya Murekeyisoni wari warashakiye muri RDC kuko yabonaga Kamaliza akeneye uwajya mu cyimbo cya nyina.

Yahise akomerezayo amashuri yisumbuye mu ishuri ry’i Lubumbashi ari nabwo yatangiye kuririmba mu makorali ya Kiliziya Gatolika. Ibikorwa by’umuziki wa Kamaliza ntibyashimishaga nyina wabo Anna Mariya babanaga.

Mu gushaka uburyo yava mu by’umuziki, yashatse kumushyingira atabishaka undi na we ahita asaba uruhushya rwo kujya i Bujumbura, guhera ubwo ntiyasubira i Lubumbashi.

Yaje no guhita abona akazi muri Minisiteri y’Imari i Bujumbura. Mu gihe cy’ikiruhuko kigufi ndetse na nyuma y’akazi yiyibutsa iby’umuziki no kwifata amajwi kuri cassettes yifashishije radio yari yarahawe n’umwe mu nshuti ze witwa Tereza.

Mu 1990 yanogeje umugambi wo kujya ku rugamba rwo kubohora u Rwanda. Yagiye yitwaje gitari ndetse yaririmbiraga abasirikare bagenzi be mu kubatera akanyabugabo no mu bitaramo by’Itorero Indahemuka yabaga ari mu bahanzi bakunzwe.

Nyuma yo kugera mu gihugu yakomeje umuziki ndetse atangira ibikorwa byo gufasha imfubyi anashinga umuryango yise ‘Girubuntu Kamaliza’ abigiriwemo inama na Nzambazamariya Veneranda wari inshuti ye magara.

Ku itariki ya 5 Ugushyingo 1996, yakoze impanuka ikomeye ubwo yavaga i Burundi aje gusura umuryango we mu Rwanda. Yapfuye afite ipeti rya Sergent.

Aherutse kwibukwa mu 2017, mukuru we yizeye ko Kamaliza aganje Ijabiro kwa Jambo...

Igitaramo cyo kwibuka Kamaliza cyabereye muri Kigali Serena Hotel mu ijoro ryo ku wa 12 Kanama 2017. Cyateguwe n’abanyeshuri biga muri Diaspora n’umuryango udaharanira inyungu Easy and Possible.

Abahanzi batandukanye by’umwihariko ababanye na Kamaliza baririmbye muri iki gitaramo barimo Mariya Yohana, Nyiranyamibwa Suzanne, Masamba Intore n’abandi.

Abavandimwe ba Kamaliza na bamwe mu babyirukanye na we kugeza yinjiye mu gisirikare cy’Inkotanyi bamuvuze nk’umugore ‘wari ufite icyerekezo gikomeye mu gufasha igihugu’ ariko hejuru ya byose akaba yararangwaga no gukunda imfubyi.

Uwanjye Mariya uvukana na Kamaliza yavuze ko murumuna we yakuze akunda gucuranga cyane ndetse ngo iyi mpano yayikomoye ku mubyeyi wabo na we waririmbaga. Mu mabyiruka ya Kamaliza ngo ‘yagaragaraga nk’umunyembaraga’ ari nacyo cyatumye bamwita ‘Parakomando’.

Mu buhamya bwa Mariya w’imyaka 65, yavuze ko murumuna we yakuranye agahinda ari nayo mpamvu mu ndirimbo ze humvikanamo umubabaro no kuririmba ibikora ku mitima ya benshi.

Inkomoko y’agahinda ka Kamaliza ngo kakomotse ku rupfu rwa nyina witabye Imana ubwo uyu muhanzi yari yagiye ku ishuri [yigaga mu mashuri abanza] ageze mu rugo asanga abandi bari mu kiriyo, kuva ubwo agahinda kamukukiyemo kinjira no mu byo yaririmbaga.

Ati “Kamaliza yego yarishimaga ariko yakuze afite agahinda, niyo mpamvu wumva mu ijwi rye humvikanamo agahinda no guhimba yibanda ku gahinda […] Yakundaga gucuranga cyane, akiri muto yahoranaga gitari.”

Uwanjye Mariya wavuze amagambo yiganjemo kugaragaza ko Yezu na Mariya ari bo bamushoboje gukomeza kurera imfubyi zasizwe na Kamaliza, yashimangiye ko uyu muhanzi yamaze kugera mu ijuru.

Yagize ati "Njye ndahamya ko ari mu bwami bw’ijuru. Ubu nibwo bukwe bwe, ubu muri hano muri kumubyinira, nibwo bukwe bwe. Kamaliza yakundaga imfubyi cyane, yasize dufite abana batatu, nakomeje gufatanya Nzambazamariya Venelanda wari inshuti ye twongeramo abandi bana, ubu ni umuryango munini cyane.”

Yavuze ko yatangiye kurera imfubyi akiva i Burundi aho umuryango wabo wari warahungiye. Yabishyizemo ingufu cyane murumuna we amaze gushinga umuryango ‘Girubuntu Kamaliza’ witaga ku mfubyi za Jenoside.

Kamaliza ni umwe mu bahanzikazi b'abanyabigwi ufatwa nk'ikitegererezo kuri benshi

Yari indahemuka...

Masamba babanye mu ishyamba yavuze Kamaliza ‘nk’umugore warangwaga n’umutima wo gukunda abandi kurusha uko yikundaga ndetse hejuru ya byose akaba yarigaragaza nk’umunyembaraga udasanzwe’ nubwo yari afite urubavu ruto.

Hejuru ya byose amuzi nk’indahemuka akaba n’umuhanzi w’umuhanga wajyaga mu nganzo adahatiriza. Ubuhanzi Kamaliza ngo yabukomoye kuri nyina na we wari umuhanga mu kuririmba.

Mariya Yohana na we azi Kamaliza mu buzima busanzwe no mu gisirikare cya RPA cyabohoje u Rwanda.

Yagarutse ku murava ukomeye wamurangaga by’umwihariko, agaruka ku kazi gakomeye yakoze kugira ngo Itorero Indahemuka [ryaririmbaga mu gutera imbaraga ingabo zari ku rugamba] rishinge imizi.

Muri iri torero hahozemo abaririmbyi bakomeye barimo uwitwa Mukade, Karinganire, Minani Rwema, Theddy, Mariya Yohani, Kamaliza n’abandi benshi.

Iki gitaramo cyari umwihariko ukomeye, abahanzi baririmbye indirimbo ziganjemo iza Kamaliza ndetse zikora ku mitima ya benshi kuko inyinshi zaherekezwaga no kwibutsa ibyaranze uyu muhanzi akiri ku Isi.

Ubwo berekanaga filime mbarankuru ku buzima bwa Kamaliza, ab’imitima yoroshye barize. Filime igeze ku munsi w’urupfu rwa Kamaliza wahitanywe n’impanuka avuye i Burundi benshi bahise bitsa umutima.

Byari umunezero mu gitaramo cyo Kwibuka Kamaliza

Uhereye iburyo ni Mukarushema Oliva na murumuna we Uwanjye Mariya (bombi ni bakuru ba Kamaliza) mu gitaramo cyo kwibuka uyu muhanzikazi cyabaye mu 2017
Uwanjye Mariya yizeye ko murumuna we Kamaliza aganje ijabiro kwa Jambo
Mu gitaramo cyo kwibuka Kamaliza byari ibyishimo mu bakunzi b'umuziki
Mukuru wa Kamaliza yashyikirijwe igihembo cya murumuna we

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .